podcast des dons

Marie

Umuhigo wa mariathon 11 wagezweho ku kigero cya 94%

23 juillet 2021

Kuva tariki 27 Kamena  kugeza tariki 27 Nyakanga 2021 Radio Maria Rwanda yinjiye mu gikorwa cya Mariathon ya 11 aho abakunzi bayo bakusanyaga inkunga yo kuyishyigikira. Nyuma yo kwegeranya ubushobozi inshuti za Radio Maria Rwanda zatanze inkunga y’amafaranga y’Urwanda miliyoni mirongo irindwi n’ibihumbi Magana abiri mirongo itanu n’birindwi na Magana atatu mirongo inani n’atandatu (70 257 386 FRW), biganga na 94% by’umuhigo bari biyemeje wa miliyoni 75.

Igikorwa cyatangiye hakorwa Mariathon y’iminsi itatu yo gusaba inkunga kuri Radio ibindi biganiro byasubitswe. Iyo minsi yarangiye hamaze gutangwa Millioni zisaga 16. Gusaba inkunga hirya no hino mu maparuwasi byarakomeje hifashishijwe ubukangurambaga kuri Radio n’ubwo abakorerabushake ba Radio Maria Rwanda bari mu maparuwasi.

Mu gusoza Mariathon ku rwego rw’igihugu, tariki 27 Kamena 2021 muri Paruwasi y’umuryango mutagatifu i Kigali, Myr Casimir UWUMUKIZA Igisonga cya Arikiyepisikopi wa Kigali, yasabye abakristu gutera inkunga Radio Maria Rwanda kuko ari ugushyigikira ijwi ry’umubyeyi Bikira Mariya no gusakaza ubutumwa bwe.  

Yongeraho ko gushyigikira Radio Maria Rwanda ari ugutabara abanyantege nke kuko ariyo ibahumuriza. Yagize ati “Uko muvuga ishapule mwiyambaza umubyeyi Bikira Mariya mujye munatera inkunga Radio Maria Rwanda cyane ko ifasha benshi batabasha kugera muri Kiliziya ariko kandi iyogezabutumwa rikabageraho binyuze muri Radio Maria Rwanda, mukomeze kuyitera inkunga muyifashe kwesa umuhigo kuko inkunga ziracyakenewe kugira ngo ibashe gukemura ibibazo ifite”.

Gatare Gateba Sylvère, Perezida w’umuryango Radio Maria Rwanda, yashimiye abepisikopi bo mu Rwanda, abapadiri, abihaye Imana mu miryango itandukanye, abakorerabushake ba Radio Maria Rwanda n’inshuti zayo muri rusange bitewe n’uburyo bayitangira kugira ngo ibashe gusohoza neza ubutumwa bwayo. Yagize ati “Radio Maria Rwanda isohoza neza ubutumwa bwayo ibifashijwemo n’inkunga muyitera . Ubwo butumwa nibwo buryo bwanyu bwo gufasha yezu na Bikira Mariya gukiza isi. Iyo mufashije rero Radio Maria Rwanda kwamamaza ijambo ry’Imana , muba mugize uruhare runini muri icyo gikorwa, kuko aho mudashoboye kugera mwebwe ubwanyu, Radio Maria yo irahagera”. Arasaba buri wese kurushaho kuba umuhamya w’ukwizera ndetse aboneraho no gutangaza ko Mariathon ya 11 isojwe ku mugaragaro.

Mukamurenzi Emmerance na Bugingo Innocent abakristu bo muri Paruwasi y’umuryango mutagatifu I Kigali bafashije Radio Maria Rwanda muri iki gikorwa cya Mariathon, batangaje ko umubyeyi Bikira Mariya abakorera byinshi mu buzima bwabo bityo ko bagomba gufata iya mbere mu gushyigikira ijwi rye binyuze kuri Radio ye. Bishimira ko babashije kwesa umuhigo bari bihahaye muri iki gikorwa, ndetse bakavuga go batazahwema gushyigikira iyogezabutumwa rikorwa na Radio Maria Rwanda.

Mariathon ni urugendo abakunzi ba Radio Maria bakorana n’umubyeyi Bikira Mariya bagamije gukusanya inkunga yo kuyifasha gukemura bimwe mu bibazo iba ifite. Uretse kuyishyigikira, igihe cya Mariathon ni n’umwanya mwiza ku nshuti za Radio Maria wo kuyisengera kugira ngo itere imbere kandi ubutumwa bwayo burusheho gufasha benshi.

Mariathon ya 11 kuri Radio Maria Rwanda yakozwe igamije kongera Ubushobozi bw’Iminara ivugiraho ngo yumvikane mu bice byinshi by’igihugu. Inshuti zayo zibarizwa mu bice itumvikanamo zikaba zishimiye ko batekerejweho muri iki gikorwa.

.Manasse MANIRAKIZA

WP Radio
WP Radio
OFFLINE LIVE