podcast des dons

Nouvelles

Ruhengeri: Ku ncuro ya mbere Paruwasi Katederali ya Rungeri yizihije Umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima yisunze tariki 13 Ukwakira 2022.

17 octobre 2022

Tariki 13 Ukwakira mu 1917 nibwo amabonekerwa yabereye I Fatima yarangiye, Bikira Mariya akaba yarabonekeye abana batatu aribo Lusiya , Francisco na Yasenta. Kuwa Kane tariki 13 Ukwakira 2022 Paruwasi Kadederali ya Ruhengeri yisunze Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima ku ncuro ya mbere yizihije umunsi mukuru wayo kuri iyi tariki  amabonekerwa yasorejweho.

Abakristu ba Paruwasi Katederali ya Ruhengeri bizihije umunsi wa Paruwasi yabo

Mbere y’ibirori nyirizina, Kuwa Gatatu tariki 13 Ukwakira, muri Paruwasi Katederali ya Ruhengeri haturiwe Igitambo cy’Ukaristiya nyuma hatambagizwa ishusho ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, aho abakristu bakoze urugendo ruva kuri Paruwasi Katederali rugana mu ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, Urugendo rwayobowe na Musenyeri HAROLIMANA Visenti Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri.

Kuwa Kane tariki 13 Ukwakira uyu mwaka, ibirori byabimburiwe no kuvugira hamwe Ishapule , gutega amatwi inyigisho ivuga kuri Bikira Mariya ndetse no guturira hamwe igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Musenyeri HAROLIMANA Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri. Mu nyigisho yatanze yavuze ko guhimbaza Umunsi mukuru wa Bikira Mariya, bituma abakristu bazirikana ku ruhare rwe mu buzima bwabo n’umwanya afite mu buzima bwa Kiliziya. Yavuze ko Bikira Mariya yifuza ko abakristu bahinduka bakaronka umukiro w’iteka. Yasabye abakristu gufatira urugero kuri Bikira Mariya waranzwe n’ukwemera, ukumvira no kwicisha bugufi.

Musenyeri HAROLIMANA Visenti niwe wayoboye Misa y’Umunsi mukuru

Musenyeri yibukije ko ubwo Bikira Mariya yabonekeraga Lusiya, Francisco na Yasenta yabibukije ko ari uwo mu Ijuru abizeza ko nabo bazarijyamo ariko barabanje guhura n’imibabaro myinshi. Yasabye abakristu kudacibwa intege n’imibabaro bahura nayo kuko imbaraga z’Imana zibashoboza nk’uko zashoboje abana batatu babonekewe I Fatima muri Parutigali.

Muri ibi birori, Musenyeri HAROLIMANA Visenti yanatangije ku mugaragaro ihurirori ry’inshuti za  Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima . Ni ihuriro rigizwe  n’abalayiki, abihaye Imana mu miryango itandukanye ndetse n’abasaseridoti bose biyumvamo Umuhamagaro wo kuba abahamya b’ukuri kw’Ivanjili no kubaho badatezuka ku masezerano ya Batisimu bamurikiwe n’urugero rw’Umubyeyi Bikira Mariya ndetse bamurikiwe n’ubuvunyi bwe kandi bakaba bahamagariwe kwakira neza Ubutumwa Bikira Mariya yatangiye I Fatima . Mu butumwa yabashinze harimo kumva neza no gucengerwa n’uruhare rwa Bikira Mariya mu gucungurwa kwa muntu, kwitangira ubutumwa bw’amahoro bafatira urugero kuri Bikira Mariya, guteza imbere ingendo nyobokamana I Fatima no mu Ruhengeri ku minsi mikuru ya Bikira Mariya ndetse no gufasha abantu kubona ibikoresho by’ubuyoboke.

Musenyeri HAROLIMANA yifatanyije n’abakristu mu birori by’umunsi mukuru wa Paruwasi yabo

Abagize iri huriro batangaje ko bakiramye ibyishimo byinshi ubutumwa bahawe bakaba bagiye kumenyekanisha ibyiza by’umubyeyi Bikira Mariya cyane cyane mubatamuzi.

 Ihurirori ry’inshuti za  Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima ku ikubitiro ryitabiriwe n’abasaga 62 muri Paruwasi Katedrale ya Ruhengeri. Musenyeri Visenti HARORIMANA akaba yifuza ryakwagukira  no muyandi maparuwasi ndetse rikagera no muri Diyosezi yose.

Bikira Mariya yabonekeye Lusiya, Francisco na Yasenta kuva tariki 13 Gicurasi kugeza tariki 13 Ukwakira mu 1917. Paruwasi Katederali ya Ruhengeri ikaba yarifuje kujya yizihiza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima yisunze ku itariki amabonekerwa  yasorejweho ariyo 13 Ukwakira .

MANIRAKIZA Manassé

ANDI MAFOTO

WP Radio
WP Radio
OFFLINE LIVE