podcast des dons

Nouvelles

Nyundo: Paruwasi ya Birambo yizihije Yubile y’imyaka 75.

11 octobre 2022

Ku Cyumweru tariki 09 Ukwakira 2022 Paruwasi ya Birambo ya Diyosezi ya Nyundo yizihije isabukuru y’imyaka 75 imaze ishinzwe.

Ni ibirori byabimburiwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyo gushimira Imana  cyatuwe na Musenyeri MWUMVANEZA Anacleti umushumba wa Diyosezi ya Nyundo afatanije n’abapadiri, abihayimana, abakristu n’inshuti za Paruwasi ya Birambo zaturutse hirya no hino mu madiyosezi atandukanye y’u Rwanda.

Musenyeri MWUMVANEZA  Anacleti yifatanyije n’abakristu ba Paruwasi ya Birambo kwizihiza Yubile y’imyaka 75

Abakristu b’iyi Paruwasi batangaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 paruwasi yongeye kwiyubaka mu nzego zose ndetse ibona n’abihaye Imana bayikoramo ubutumwa, ibi bikaba ari bimwe mubyo bishimira.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi Vestine MUKARUTESI yasabye abakristu ba Paruwasi Birambo kurangwa n’imigenzo myiza ya gikirisitu bakubaka umuryango utekanye kandi uteye imbere. Yabasabye kandi gusigasira ibikorwa by’iterambere Paruwasi yagezeho kuko uretse kuba ari ishema rya Kiliziya ngo n’inishema ry’akarere ka Karongi n’ak’igihugu muri rusange.

Abakristu ba Paruwasi birambo bitabiriye ku bwinshi ibirori byo kwizihiza Yubile ya Paruwasi yabo

Musenyeri MWUMVANEZA Anacleti yavuze ko kwizihiza Yubile y’imyaka 75 ya Paruwasi Birambo ari umwanya mwiza wo gushimira Imana ibyiza yayigejejeho. Yasabye abakristu kwivugurura no gukomera mu kwemera bagashyira imbaraga mu bikorwa by’urukundo, Yubile bizihije igatuma babera amaparuwasi akiri mato icyitegererezo.

Mu myaka 75 ishize Paruwasi ya Birambo imaze kugira abapadiri 10 bayivukamo ndetse n’abihaye Imana barimo abafreri n’ababikira 21. Ni imwe mu maparuwasi 28 agize Diyosezi ya Nyundo ikaba ibarizwa mu Karere k’iyogezabutumwa ka Kibuye. Ikora ku mirenge 7 muri 13 igize akarere ka Karongi.

UMUHOZA Vincent

 

 

WP Radio
WP Radio
OFFLINE LIVE