podcast des dons

Nouvelles

Myr Filipo RUKAMBA arasaba Urubyiruko kubyutsa bagenzi babo baguye.

18 janvier 2023

Mu gihe Ukwezi Kwahariwe urubyiruko kuzasozwa ku Cyumweru tariki 29 Mutarama 2023, Musenyeri Filipo RUKAMBA mu nama aherutse gukorana n’Urubyiruko ku wa 13 Mutarama 2023, yarusabye gukora ubutumwa mu buryo bwihuse bakabyutsa bagenzi babo batitabira ibikorwa bya Kiliziya uko bikwiye.

Iyi nama yitabiriwe n’Urubyiruko ruhagarariye abandi mu ma Paruwasi atandukanye ya Diyosezi ya Butare, Abihayimana ndetse n’abaPadiri bahagarariye urubyiruko.

Myr Filipo RUKAMBA ari kumwe n’urubyiruko ndetse n’Abihayimana bayoboye Urubyiruko.

Agendeye ku nsanganyamatsiko y’urubyiruko muri uyu mwaka igira iti “ Nuko muri iyo minsi Mariya yarahagurutse agenda yihuta”, Myr Filipo RUKAMBA yasabye urubyiruko rwitabiriye iyi nama  kwitangira ubutumwa aho batuye bagashyira Yezu abamukeneye bose . Ibi bakabikora bunze ubumwe n’abapadiri babayoboye cyane ko Diyosezi ya Butare yatangiye gushyira mu bikorwa iyogezabutumwa ryegereye abakristu kugeza no mu miryangoremezo.

Urubyiruko ruhagarariye abandi rwitabiriye iyi nama, rwiyemeje gufatanya na ba Padiri Omoniye kugira ngo ubutumwa burusheho kugenda neza. Uwitwa Angelique NYIRAMINANI wo muri paruwasi ya Byiza yagize ati “  Mariya yatubereye urugero rwiza rwo guca bugufi no kwihangana natwe tugomba kugenza nkawe tugaca bugufi ariko tugasohoza ubutumwa bwa Kiliziya nk’Uko Mariya yahagurutse akajya gusohoza ubutumwa kwa Elizabeti. Uwitwa Nshimiyimana Emmanuel yagize ati “  nk’urubyiruko,  dukwiye gukora ubutumwa kuri bagenzi bacu mu buryo bwihuse kandi tukagarura n’abaguye batagisengera mukiliziya . Ibi tukabikora dufatira urugero kuri Mariya. NSABIYUMVA Theogene wo muri paroisse ya Higiro ati  “Dufite ubutumwa kandi ntabwo tugomba kubwicarana , tugomba guhaguruka tukabukora mu Masantarali yose na Paruwasi , tukagaragaza ko koko dufite imbaraga zo gukorera Kiliziya. Mu butumwa bwacu bwose turasaba Bikira Mariya ngo atumurikire we wabaye urugero rwo kumvira no kwiyoroshya mu butumwa .

Urubyiruko ruhagarariye abandi rwitabiriye Inama .

Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye urubyiruko muri Diyosezi ya Butare bagera kuri 52 , baturutse muri Paruwasi 26 zigize iyi diyosezi , maze barebera hamwe ibikorwa byakozwe mu ikenurabushyo ry’urubyiruko ndetse n’ibiteganyijwe muri uyu mwaka birimo ingendo nyobokamana n’amahuriro y’urubyiruko (Forum). Muri iyi nama, hatowe Komite nshya y’urubyiruko ku rwego rwa Diyosezi igizwe n’urubyiruko rugera kuri 19.

Ukwezi kwahariwe urubyiruko  ku rwego rw’Igihugu  kuzasozwa ku Cyumweru Tariki ya 29 Mutarama 2023,  muri Paruwasi  Burehe ya Diosezi ya Byumba.

TEGIBANZE Eric

WP Radio
WP Radio
OFFLINE LIVE