podcast des dons

Nouvelles

Myr Edouard SINAYOBYE : Umurage twasigiwe na Padiri Ubald twese tuwukomeyeho

9 janvier 2023

Tariki ya 07 Mutarama 2023, ku Gasozi k’Ibanga ry’amahoro,hibutswe ku nshuro ya Kabiri Padiri Ubald Rugirangoga umaze imyaka ibiri yitabye Imana. Musenyeri wa Diyoseze ya Cyangugu,Edouard Sinayobye yavuze ko ubutumwa yasigiye Diyosezi  bagomba kubusigasira kandi bakabukomeraho.

Musenyeri Edouard SINAYOBYE na Musenye Tadeyo NTIHINYURWA mu muhango wo kwibuka Padiri Ubald RUGIRANGOGA

 

Bamwe mu Bakirisitu bari bitabiriye ,uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya Kabiri Padiri Ubald Rugirangoga, bavuze ko yabafashije kwiyunga n’ababahemukiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuri ubu bakaba babanye neza.

Valencia Nyiramajyambere ,wari waravuze ko atazababarira abantu  bamukoreye  Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nyamara aho yigishirijwe na Padiri Ubald Rugirangoga yatanze imbabazi ubu akaba abanye neza n’abamuhemukiye.

Yagize ati »:No mu nzira ngenda numvaga ntavugana n’abantu banyiciye muri Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ,ku buryo nashyingizaga ntihagire umuntu wajyera iwanjye. Ariko aho twigishirijwe na Padiri Ubald Rugirangoga ubu  narabababariye kandi tubanye neza ».

Philippe Ngirente wo muri Paruwasi ya Mushaka yavuze ko umurage basigiwe na Padiri Ubald bagomba kuwukomeza. Yagize ati : »Nitwe tugomba gusigasira uyu murage yadusigiye. Nkuko yabidutoje kandi bikatubera  ikimenyetso cyuko atadusize turikumwe.

Bamwe mu bakristu bari bitabiriye Umuhango wo kwibuka Padiri Ubald RUGIRANGOGA

Umuvandimwe wa Padiri Ubald Rugirangoga, Reverien Rugwizangoga yavuze ko Padiri  Ubald akimara kurangiza Seminari nto muri Burasira mu Burundi yamubwiye ko agiye kwiha Imana kugira ngo azigishe Abanyarwanda urukundo.

Yagize ati « Yahungiye i Burundi kubera urwango mu gihe Abanyeshuri biganaga bari bamaze gucura umugambi wo kubica. akimara kurangiza Seminari nto ya Burasira yarambwiye  ati « :Data yazize urwango natwe twahunze kubera urwango ». Ngiye kwiha Imana mu Rwanda nigishe Abanyarwanda urukundo ».

Umuryango wa Padiri Ubald Rugirangoga wari waje kumwibuka

Musenyeri wa Arikidiyosezi ya Kigali, uri mu kiruhuko cy’izabukuru,  Tadeyo Ntuhinyurwa wahaye Padiri Ubald Rugirangoga ubupadiri muri 1984, yavuze ko yakundaga ukuri kandi waba ushaka kumwumvisha ikinyoma mu kabipfa . Yagize »: Akimara guhabwa Ubupadiri yagiye gukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Nyamasheke. Yatangiye yigisha urukundo ati mujye mukundana kandi ibyongibyo ntibizabe ikinyoma ahubwo bizabe ukuri.Yakundaga ukuri kandi waba ushaka kumwemeza ikinyoma mukabipfa ».

Munsenyeri Tadeyo NTIHINYURWA  yaje kwifatanya n’Abakirisitu baturutse imihanda yose  mu kwibuka Padiri Ubald RUGIRANGOGA.

Munsenyeri wa Diyoseze ya Cyangugu, Edouard SINABOBYE yavuze ko nka Diyoseze ndetse n’abandi bo mu mihanda yose uyu murage  yabasigiye  bazawusigasira. Yagize ati »Umurage yasize twese tuwukomeyeho muri Diyoseze. Muri Diyoze ya Cyangugu turawusigasiye cyane uw’ isengesho kuko ari ryo rihatse byose, kuko  uhura n’Imana , ukiyunga n’amateka yawe, ukababarira, ugusaba imbabazi, mbese ukagira umutima urimo Imana ,ubohotse ku bintu byose byatuma udatandukana n’Imana kugira ngo urusheho kuba Umuyobokamana ».

Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w’igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, iyi gahunda ikaba yareze  imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi Diyosezi.

Padiri Ubald yashyinguwe mu Karere ka Rusizi ahazwi nko ku Ibanga ry’Amahoro. Centre Ibanga ry’Amahoro ni agasozi gaherereye mu Kagari ka Kamatita, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi mu Burengerazuba. Ni muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Paruwasi Nkanka, Santarari Muhari. Ni agasozi gafite ubuso busaga hegitari 25 ndetse hari ibikorwa bitandukanye Padiri Ubald RUGIRANGOGA yagizemo uruhare.

Ibikorwa byo gusengera abarwayi bagakira indwara zitandukanye zirimo ibyorezo n’izindi zabaga zarabaye karande, Padiri Ubald ntabwo yabikoreraga mu Rwanda gusa kuko n’umunsi yandura Coronavirus ari nayo yaje kumuzahaza kugeza ku rupfu rwe yari amaze iminsi muri Amerika mu bikorwa by’amasengesho.

AKIMANA Erneste

 

 

WP Radio
WP Radio
OFFLINE LIVE