podcast des dons

Nouvelles

Karidinali KAMBANDA: Papa Benedigito wa XVI asize umurage w’ukwemera, urukundo n’ukwizera.

5 janvier 2023

Kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Mutarama 2023, muri Paruwasi Regina Pacis Remera habereye Umuhango wo gusabira Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI washyinguwe muri Bazilika ya Mutagatifu Paetero I Vatican, akaba yaritabye Imana tariki 31 Ukuboza 2022.

Mu nyigisho yatanze, Antoni Karidinali Kambanda yavuze ko Papa Benedigito wa XVI asigiye abatuye isi Umurage w’Ukwemera , urukundo n’Ukwizera. Yavuze ko yaranzwe n’urukundo ageza n’aho kwiyibagirwa.  Ibijyanye no kuba Umuhamya w’urukundo yabikubiye cyane cyane mu nyandiko zitandukanye zirimo iyo yise Deus Caritas Est /Imana ni urukundo ndetse n’indi yitwa Caritasi in Veritate aribyo bivuga ngo Urukundo mu kuri. Yagaragaje ko mu buzima bwe, Papa Benedigito wa XVI yagize umwanya uhagije wo gusabira Kiliziya arwanya urujijo n’ubuyobe kubashakaga kugoreka inyigisho za Kiliziya  cyane ko yari umuhanga mubijyanye na Tewolojiya.

Antoni Karidinali KAMBANDA yafatanyije n’abepiskopi baturutse mu ma Diyosezi atandukanye gusabira Papa Benedigito wa XVI

Musenyeri Filipo RUKAMBA Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, yavuze ko gusabira Papa Benedigito wa XVI ari umwanya mwiza wo gushimira Imana yahaye Kiliziya Umushumba w’Umuhanga wayikunze kandi akarangwa no kwicisha bugufi mu buzima bwe bwose. Yavuze ko azahora amwibukira ku nyandiko ze zuje ubuhanga zamumurikiye kuva ubwo yari atangiye amasomo ya Tewolojiya mu Nyakibanda mu 1968 , aho isi yari yugarijwe cyane cyane n’ibitekerezo by’ubwigenge cyane cyane ku Banyabulayi. Yavuze ko izi nyandiko zamufashije cyane kandi zituma akunda Tewolojiya.

Abepiskopi bitabiriye umuhango wo gusabira Papa Benedigito wa XVI

Intumwa ya Papa mu Rwanda Musenyeri Alnardo Sanchez Catalan yavuze ko gusabira Papa Benedigito wa XVI ari umwanya wo gushimira Imana Ingabire y’ubuzima yahaye Kiliziya ndetse n’umurage mwiza Papa asize wo kwitangira Kiliziya. Yavuze ko yubatse benshi binyuze mu nyigisho n’ibitabo bivuga kuri Tewolojiya yanditse ubwo yari Umuyobozi.

Myr Catalan intumwa ya Papa mu Rwanda mu mutambagiro

Papa Benedigito wa XVI Yavutse mu mwaka w’1927 avukira mu gihugu cy’Ubudage . Amazina ye ni Aloyizi Joseph Ratsinger. Yabaye umwalimu wa Tewolojiya muri Kaminuza zitandukanye, aba Arikiyepiskopi wa Munich na Fraising mu 1977. Mu 1981yagizwe umuyobozi w’ibiro bishinzwe inyigisho z’Ukwemera, ashingwa komisiyo ishinzwe Bibiliya, ndetse aba n’umuyobozi wa Komisiyo mpuzamahanga ya Tewolojiya. Yabaye Karidinali mu 1993. Muri 2005 nibwo yatorewe kuba Papa , ahabwa izina rya Benedigito wa XVI asimbuye kuri iyo mirimo Papa Yohani Pawulo wa II. Tariki 11 Gashyantare 2013, Papa Benedigito wa XVI yatangaje ko yeguye ku mirimo ya Kiliziya kubera intege nke z’izabukuru, asimburwa na Papa Francisco ukiyoboye Kiliziya gatolika kugeza magingo aya.

Manassé  MANIRAKIZA

WP Radio
WP Radio
OFFLINE LIVE