podcast des dons

Nouvelles

Karidinali Kambanda: Papa Benedigito wa XVI asigiye Abanyarwanda Umurage ukomeye w’ivugurura rishingiye ku kuri kw’Ivanjili.

14 janvier 2023

Antoni Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Prezida w’inama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda avuga ko Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI witabye Imana tariki 31 Ukuboza 2022, yasigiye Abanyarwanda  Umurage ukomeye  w’ivugurura rishingiye ku kuri kw’Ivanjili, ibyo bikazafasha Kiliziya gatolika mu Rwanda kuvugurura iyogezabutumwa.

Ibi yabitangaje mu muhango wo gusabira Papa Benedigito wa XVI wabereye muri Paruwasi Regina Pacis Remera kuwa Kane tariki 05 Mutarama 2023. Yagize ati “ mu gihe kuri ubu abantu bavuga  ivugurura mu buzima n’ubutumwa bwa Kiliziya kugira ngo dushobore guhuza ubuzima bw’iki gihe n’Ukwemera, Papa Benedigito wa XVI adusigiye umurage w’ivugurura rishingiye ku kuri kw’Ivanjili, ivugurura ridashingiye ku bitekerezo bya muntu ahubwo rikaba ivugurura rishingiye kuri Kristu we nzira, ukuri n’Ubugingo”. Karidinali Kambanda yavuze ko inyigisho za Papa Benedigito wa XVI zizafasha kiliziya y’u Rwanda kwivugurura ikareba uko Ivanjili n’ubukristu byarushaho gucengera mu buzima n’Umuco by’Abanyarwanda, kugira ngo Ukwemera kwa gikristu kudafatwa nk’Ukwemera mva mahanga, ahubwo Abanyarwanda bakagera ku ntambwe yo kurushaho kwibona mu bukristu buhamye.

Antoni Karidinali Kambanda mu muhango wo gusabira Papa Benedigito wa XVI kuri Paruwasi Regina Pacis.

Ibi kandi byanashimangiwe na Musenyeri Filipo RUKAMBA Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare wavuze ko hagendewe ku rwandiko Papa Benedigito wa XVI  yise Africe Munus byigisha  ko Umuco w’Abanyafrika bashobora kuwuhindura Umuco wa Gikristu bakarushaho kwivugurura . Hagendewe ku mwihariko w’u Rwanda Papa Benedigito wa XVI yasabye Abepiskopi b’U Rwanda  kudatinya guhangara amateka u Rwanda rwanyuzemo ya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagize ati “ nka Kiliziya gatolika mu Rwanda Papa Benedigito wa XVI yadufashije cyane cyane mu Nyandiko yise Africe Munus /Inshingano za Afrika zijyanye n’ubukristu aho yavugaga ko Kiliziya igomba guhindura Umuco w’abantu muri Afrika kugira ngo ube umuco wa gikirisitu”. Yavuze ko ikindi gikomeye Kiliziya gatolika y’u Rwanda yibukira kuri Papa Benedigito wa XVI, ni uburyo yasabye Abepiskopi gatolika mu Rwanda guhoza Abanyarwanda no kubaha icyizere cy’ubuzima buzaza nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 . yavuze ko Papa yabasabye guhangara amateka ayo mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo kuko ubukristu bujyana no kuvugisha ukuri ku byabaye.

Musenyeri Filipo RUKAMBA ku murongo w’imbere /mu muhango wo gusabira Papa Benedigito wa XVI muri Paruwasi Regina Pacis.

Papa Benedigito wa XVI yanditse ibitabo bisaga 66 by’Ukwemera , yandika inyandiko za gitumwa eshatu ndetse yandika inyandiko enye zisoza imyanzuro ya Sinodi . Papa Benedigito wa XVI yitabye Imana tariki 31 Ukuboza 2022, ashyingurwa muri Bazilika ya Mutagatifu Petero I Vatican tariki 05 Mutarama 2023, Umuhango wo kumusabira mu Rwanda wabereye muri Paruwasi Regina Pacis Remera tariki 05 Mutarama 2023, witabirwa n’abepiskopi baturutse mu Madiyosezi atandukanye y’ u Rwanda.

MANIRAKIZA Manassé

WP Radio
WP Radio
OFFLINE LIVE