podcast des dons

Nouvelles

Karidinali Kambanda arasaba abagize amadini n’amatorero yemera Kristu kwirinda amacakubiri bagaharanira Ubumwe.

21 janvier 2023

Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatulika mu Rwanda, Antoine Karidinali Kambanda avuga ko kimwe mu bishuko n’ibyaha umuntu akunda kugwamo ari amacakubiri, bityo ko abemera Kristu bose bo mu madini n’amatorero atandukanye ya Gikristu bakwiye kwibuka ikibahuza ariwe Kristu, bakirinda ibibatandukanya bagaharanira ubumwe.

Ibi yabigarutseho ku wa gatatu tariki ya 18 Mutarama 2023, ubwo yatangizaga icyumweru ngarukamwaka cyahariwe Ubumwe bw’abakristu, mu muhango wabereye muri EPR Kiyovu ( Eglise Presbyterienne au Rwanda) ho mu Mujyi wa Kigali.

Antoni Karidinali Kambanda ari kumwe n’abandi bayobozi b’amatorero mu gutangiza Icyumweru cy’Ubumwe bw’Abakristu.

Uyu muhango wo gutangiza icyumweru cyo gusaba ubumwe bw’Abakristu, witabiriwe n’abayobozi b’amadini n’amatorero ya Gikristu atandukanye, Abapadiri, abihaye Imana n’Abakristu batandukanye. Ni gahunda yiganjemo gutambukamo inyigisho zitandukanye, amasomo matagatifu, amasengesho n’indirimbo za Korari zo mu matorero n’amadini atandukanye nka Kiliziya Gatulika, ADEPR, EPR, EAR n’andi anyuranye.

Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatulika mu Rwanda, akaba kandi n’Umuvugizi w’Umuryango wa Bibiriya mu Rwanda, uyu muryango ari nawo wateguye uyu muhango avuga ko kimwe mu bishuko n’ibyaha umuntu akunda kugwamo ari amacakubiri, bityo ko abemera Kristu bose bakwiye kwibuka ubahuza ariwe Kristu, bakirinda ibibatandukanya bagaharanira ubumwe.

Ati “Bimwe mu bishuko n’ibyaha umuntu akunda kugwamo, ni amacakubiri. Yezu yari abizi kandi abibona, ku buryo mu isengesho rye rya nyuma nk’umushumba, isengesho rye rya gisaserodoti, agita ati Dawe Nyirubutagatifu, abo wampaye bakomereshe izina ryawe, kugira ngo babe umwe nka twe. Batagatifurize mu kuri, ijambo ryawe ni ukuri, kugira ngo bose babe umwe nk’uko wowe Dawe uri muri njye, nanjye nkaba muri wowe, ndasaba ko nabo bunga ubumwe muri twe, kugira ngo isi yemere ko ari wowe wantumye. Isengesho rya Yezu, riboneka mu ivangili ya Yohani 17:11-21.”

Karidinali Kambanda, akomeza avuga ko amacakubiri ari ryo shami rya mbere ry’icyaha cy’inkomoko.

Ati “Amacakubiri ni ryo shami rya mbere ry’icyaha cy’inkomoko. Igihe muntu Adamu na Eva bigomeka ku Mana, bakanga gukurikiza amabwiriza yayo, nibwo no hagati yabo hajemo amacakubiri n’amakimbirane. Igihe Imana ibajije Adamu iti ese byagenze gute ko ……ati erega twambaye ubusa, twagize isoni twahunze, iti ese Adamu byagenze gute? Adamu yireguye arega umugore we. Ati Mana uyu mugore wampaye niwe wanteye gucumura …..urumva nyine n’Imana arimo arayishinja ko….uyu mugore wampaye niwe wanteje ibibazo, yanshutse nange ndemera. Ubwo inabi iba iratangiye hagati y’abashakanye. Amacakubiri yarakomeje no ku rubyaro rwabo, Gahini na Abeli, Gahini agirira ishyari umuvandimwe we Abeli kugeza n’aho amwica, gutyo gutyo amacakubiri aravuka.”

Karidinali Kambanda kandi, akomeza avuga ko iyo abantu bitandukanyije n’Imana, n’amacakubiri aravuka hagati yabo.

Ati “Iyo abantu bitandukanyije n’Imana, n’amacakubiri aravuka hagati yabo. Iyo ari umwirabura aravuga ati bariya ni abazungu ntaho duhuriye ntabwo dusa, ntacyo dupfana cyangwa se umuzungu ati bariya ni abirabura, niko babaye ntabwo bumva. Byagera mu birabura hagati yabo umuntu akavuga ati bariya ni abanyamahanga, ni abanyekongo, twebwe turi abanyarwanda cyangwa umunyekongo ati abo ni abanyarwanda ntabwo duhuje. Byagera mu gihugu bigahinduka amoko, bariya ntabwo ari ubwoko bwacu, ni Abahutu, ni Abatutsi. Wagera no mu bwoko bumwe, bariya ni abo mu majyaruguru, ni abo mu majyepfo, birakomeza no mumuryango bigeramo, barize twe nta mashuri dufite, ni abakire barakize, amaboko atareshya ntaramukanya….ni ibintu bikomeza byagera no mu kwemera ugasanga bariya ni abayisiramu, bariya ni abapagani, twe turi abakristu…byagera no mubakristu…bayiya ni abaporoso, twe turi abagaturika….turi abaporoso ariko turi abarokore. Ukabona ni ibintu bikomeza ni ibintu bikomeza….no mu muryango no mubavandimwe bavukana kugeza no kuri gender(Uburinganire n’ubwuzuzanye).”

Karidinali Kambanda, agaragaza ko ibi byose bigaragaza ko amacakubiri ari urukundo rucye.

Ati “Ibi rero byose bitwerekako amacakubiri ari urukundo rucye. Ni inabi mu bantu, noneho abantu bagashaka icyo baheraho kibatandukanya. Bakakigira ikibazo kandi kitakagombye kuba ikibazo, bakibagirwa ibibahuza, kandi aribyo bikomeye. Iyo abantu bitandukanyije n’Imana no hagati yabo hazamo ayo macakubiri, kuko Imana niyo ihuza abantu, ikabagira abavandimwe bahuje umubyeyi. Igipimo cy’uko abantu bahagaze mu mubano wabo n’Imana ni ukuba bunze ubumwe nk’abavandimwe.

Karidinali Kambanda, avuga ko Yezu yaduhuje ngo tube umwe, agakuraho ibidutandukanya, nyuma yo gutsindwa kwacu gukomeza uwo murage nibwo hatekerejwe gushakishwa uburyo bwatuma abakristu bahura dusenga Imana ngo ibafashe kugera ku bumwe.

Ati Yezu Kristu yaje kuducungura, kugira ngo atugarure mu muryango w’abana b’Imana, kugira ngo atwunge n’Imana, atwunge hagati yacu. Yezu yaraduhuje ngo tube umwe, akuraho ibidutandukanya, Yezu Kristu yaciye ayo macakubiri, yunga abayahudi n’abatari bo. Natwe rero, niwo murongo, niwo murage, kuko ari umuyahudi n’utari we abahindura umuntu umwe mushya, bityo agarura amahoro. Iyo tuwutatiriye rero, haba hari ikibura. Abogezabutumwa batangiye kujya ku migabane y’isi, ivangili y’urukundo n’ubuvandimwe bigisha, abantu bigishije bashishoza bakavuga bati ariko se, mwese ko mwigisha Kristu ko mutari kumwe, ikibatandukanya n’iki? Kristu wanyu atandukanye n’uwabariya bandi? Ikibazo kikavuka. Ng’uko uko rero abakristu bicaye baravuga bati ibi ntabwo ari byo. Niyo nkomoko y’irisengesho n’iki cyumweru cyo gusaba ubumwe kuko iyo dutatanye, dufite amacakubiri, bituma bitubya ubutumwa bwacu. Mu bataramenya Kristu bikabavangira. Nibwo rero mu kwemera ko turi abanyantege nke dukeneye gusaba Imana kugira ngo kuko twaratsinzwe, reka noneho tujye duhura dusenge Imana idufashe kugera ku bumwe.”

Bamwe mu bakristu bavuga ko igikorwa nk’iki ari cyiza, kuko bibafasha kwicyebuka bakirinda ibibatanya. Ntihagire ubonamo mugenzi we ko ntaho bahuriye kuko badahuje idini cyangwa itorero, kuko ibibahuza ari byinshi. Bifuza kandi ko ibikorwa nk’ibi bikwiye gukomeza, kuko bavomamo byinshi.

Abakristu n’abayobozi b’amadini n’amatorero yemera Kristu bitabiriye umuhango wo gutangiza Icyumweru cy’Ubumwe bw’Abakristu.

Iki cyumweru, gitite amateka akomeye kuko kimaze imyaka isaga 100. Abayobozi b’Amadini n’amatorero yemera Kristu, muri iki cyumweru barahura bakaganira ku ijambo ry’Imana ndetse no kucyakomeza guteza imbere Ubumwe hagati yabo.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti, nimwige gukora ibyiza, muharanire ubutabera. Biteganyijwe ko iki cyumweru kizasozwa taliki ya 25 Mutarama 2023 muri Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Karoli Rwanga i Nyamirambo.

 

 UWONKUNDA Adelphine

WP Radio
WP Radio
OFFLINE LIVE