podcast des dons

Nouvelles

Kamonyi: Mu birori byasusurukijwe na Radio Maria Rwanda, Ecole Sainte Bernadette yahaye abanyeshuri Noheri y’abana

22 décembre 2022

Mu gihe abakirisitu bemera Yezu bitegura umunsi mukuru w’ivuka rye, ariyo Noheli ya Nyagasani, ubuyobozi bw’ishuli ryitiriwe mutagatifu Berenadeta ryo muri Paruwasi ya Kamonyi, ryahaye abanyeshuri baririererwamo noheli y’abana.

Ni igikorwa cyamaze iminsi itatu, abarererwa muri iryo shuri bahabwa inyigisho zitandukanye, bakidagadura  bakanarushwanwa mu mikino itandukanye ndetse bakanahabwa ibindi bibafasha kwishimira ivuka ry’umukiza, no kuzajya mu biruhuko banezerewe.

Noheli y’abana, ubundi ni igikorwa kiba kigamije kwinjiza abakiri bato mu birori by’ivuka rya Yezu Kristu, icyo gikorwa kikaba mbere y’umunsi mukuru nyirizina wa Noheli, uba kuwa 25 Ukuboza buri mwaka.

Abanyeshuri bahawe iminsi 3 yo gusangira ibyishimo bya Noheli

Mu ishuli rya Sainte Bernadette riri muri paruwasi ya Kamonyi, ubuyobozi bwateguriye abarererwamo ibirori by’iminsi itatu uhereye kuwa 20 kugera kuwa 22 Ukuboza 2022. Abanyeshuli bafashijwe kumenya byinshi ku munsi mukuru wa Noheli, baridagadura ndetse bakanasangira amafunguro. Uyu ni Padiri Jean d’Amour Majyambere, umuyobozi w’iryo shuli ubisobanura.

Kimwe mu byaranze uwo munsi, ni igitaramo hamwe n’ibiganiro byatambutse kuri Radio Maria Rwanda, yabasuye kuwa 21 Ukuboza 2022. Padiri Majyambere avuga ko banasanze gutumira Radio Maria Rwanda bizabafasha guha abanyeshuli ibyishimo no kubabonera urubuga rwo gutashya no kuramutsa imiryango yabo.

Ati « gutumira Radio Maria twasanze bizatuma abana babasha kubona uburyo bwo kwidagadura no guhura n’imiryango yabo. Mwabonye ukuntu bisanzura bakavuga, bakaririmba n’ibindi. Buriya bizanabakundisha itangazamakuru, nibo bazavamo abanyamakuru b’ejo hazaza ».

Ibikorwa bimwe nk’ibiganiro na Misa byatambukijwe live kuri Radio Maria Rwanda

Uyu muyobozi anavuga ko ibyo bitaramo biba ari n’umwanya wo kubasobanurira amateka ya Noheli bagakura bayazi. Avuga kandi ko mu bihe abanyeshuli baba barasoje ibizamini bategereje gutaha, baba bakeneye gufashwa guhugira ku byabagirira akamaro.

Abarererwa muri iri shuli, baba abagatolika n’abataribo, banyurwa n’ibyo ubuyobozi bwabo bubategurira, kandi ngo bose mu mbwisanzure n’amahitamo yabo. Byiringiro Yanick wiga mu mwaka wa gatatu, ubusanzwe asengera mubadivantisiti b’umunsi wa karindwi.

Agira ati « hano rwose ntabwo batubuza ubwisanzure baduha umwanya wo gusengera mu kwemera kwacu, ariko n’inyigisho baduha ari mu burere no mu myitwarire tuzikurikira twese kandi biradufasha ».

Umuyobozi w’iri shuli avuga ko ibikorwa byabo bidaheza bitewe n’ukwemere kwa buri wese, ariko ngo ntibibagirwa no kubungabunga inyigisho za kiliziya, cyane cyane babinyujije mu miryango inyuranye ya Kiliziya abenshi baba bahuriramo.

Mu baje guha aba bana Noheli no kwishimana nabo, harimo Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umushumba wa diyosezi ya Kabgayi wabasuye kuwa 21 Ukuboza 2022, akabaha impanuro za kibyeyi ndetse akabifuriza noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2023.

Kalinganire Erneste

WP Radio
WP Radio
OFFLINE LIVE