podcast des dons

Eglise

Kabuga: Abakristu gatolika bizihije Icyumweru cy’impuhwe z’Imana mu gihe kidasanzwe

13 avril 2021

Ku cyumweru cya kabiri cya Pasika tariki 11 Mata 2021 abakirisitu gatolika bizihiza icyumweru cy’impuhwe z’Imana. Kwizihiza uyu munsi mukuru, byahuriranye no kuba abanyarwanda bari mu bihe bikomeye byo kwibuka ku ncuro ya 27 Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no kuba bugarijwe na Covid-19, ibintu byatumye wizihizwa mu buryo butandukanye n’uko wizihizwaga.

Mu gihe umwaka ushize wa 2020, icyumweru cy’impuhwe z’Imana cyabaye abanyarwanda bari uri Guma mu rugo kubera icyorezo cya Covid-19; mu mwaka wa 2021 ho, uyu munsi witabiriwe n’abakristu bacye bubahirije ingamba zo kwirinda gukwirakwiza Covid-19 zashyizweho na Leta y’u Rwanda. Muri Paruwasi ya Kabuga, muri Arkidiyosezi ya Kigali, ahizihirijwe uyu munsi, Kiliziya yarimo 30% by’abasanzwe bayijyamo.

Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA mu nyigisho yatanze yibukije ko kuba Kwizihiza icyumweru cy’impuhwe z’Imana bihuriranye no kwibuka abatutsi bazize Genocide yabakorewe mu Rwanda bifite igisobanuro gikomeye mu mateka y’abanyarwanda no mu kwemera kwabo. Yibukije ko kubabarira cyangwa kugirira abandi imbabazi bishingiye kukubabazwa n’ububabare bw’abandi ukemera kubabarana nabo mu bihe bikomeye baba barimo. Yavuze ko kugira imbabazi bisaba kurenga ukwikunda no kwireba ahubwo ukita ku bandi bababaye. Yagize ati” Muri iki gihe cyo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi yahitanye abantu benshi, igasiga ububabare bwinshi, ibikomere byinshi n’ingaruka nyinshi, ni igihe cyo kuzirikana impuhwe z’Imana abantu bakita ku bandi bababaye muri iki gihe”. Antoni Karidinali KAMBANDA yanashimiye abakristu umutima ugira impuhwe bagaragaje mu kwita kubababaye n’abashonje mu iri iki gihe cya Covid-19.

TWAJAMAHORO Placide uyoboye umuryango w’Impuhwe z’Imana ku rwego rw’igihugu, avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora uko uyu munsi wizihizwaga kuko abagize umuryango w’Impuhwe z’Imana baturutse hirya no hino mu gihugu, bahuriraga ku ngoro y’impuhwe z’Imana i Kabuga bakizihiriza hamwe uyu munsi. Gusa avuga ko n’ubwo abanyarwanda bari mu bihe bidasanzwe abagize umuryango w’impuhwe z’Imana batahwemye kurangwa n’ibikorwa byo kwamamaza impuhwe z’Imana, kuvugira hamwe ishapule y’impuhwe z’Imana no kugoboka abatishoboye cyane cyane muri iki gihe cya Covid-19 ikintu ahurizaho na Padiri Honore BAHIRE, Omoniye w’umuryango w’impuhwe z’Imana mu Rwanda. Icyumweru cya kabiri cya Pasika, ni icyumweru cy’Impuhwe zihebuje z’Imana. Kwizihiza Impuhwe z’Imana kuri iki cyumweru byasabwe na Nyagasani Yezu ubwe, ubwo yabonekeraga Mama Fawusitina. ukomoka mu gihugu cya Polonye kuva Tariki 22 Gashyantare 1931.

 Mu kumubonekera, Yezu yaramubwiye ati: “Nifuza ko habaho Umunsi Mukuru w’Impuhwe. Nshaka ko ishusho uzakora rihabwa umugisha mu birori, ku cyumweru cya mbere nyuma ya Pasika; icyo cyumweru kigomba kuba Umunsi Mukuru w’Impuhwe”. Nyuma y’imyaka 69 Kiliziya yashyizeho uwo Munsi Mukuru w’Impuhwe z’Imana uko Yezu yabivuze. Ku wa 30 Mata mu mwaka w’ 2000, ku cyumweru cyakurikiye Pasika muri uwo mwaka, Papa Yohani Pawulo wa II yashyize mu rwego rw’abatagatifu umuhire Fawusitina, anahita atangaza ku mugaragaro iteka ryo guhimbaza buri mwaka Umunsi Mukuru w’Impuhwe z’Imana ku cyumweru gikurikira Pasika.  

Manassé MANIRAKIZA

WP Radio
WP Radio
OFFLINE LIVE