podcast des dons

Nouvelles

Inshuti za Radio Maria Rwanda muri Diyosezi ya Butare zahuriye hamwe zitegura Mariyatoni ya 12

28 avril 2022

Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Mata 2022 muri Paruwasi Cathedrale ya Butare habaye inama yahuje abahagarariye Radio Maria Muri Paruwasi 10 za Diyosezi ya Butare. Iyi nama yari igamije gutegura imigendekere myiza y’igikorwa cya Mariathon ya 12 muri Paruwasi zabo no muri diyosezi muri rusange.

Inshuti za Radio Maria Rwanda zihagarariye abandi muri Diyosezi ya Butare zitabiriye inama Itegura Mariyatoni ya 12

Abitabiriye inama bishimiye kongera guhura nyuma y’uko icyorezo cya  Covid-19 kinjejeje macye, baniyemeza gukora uko bashoboye ngo iyi Mariyatoni izagende neza iwabo. Paruwasi zahagarariwe muri iyi nama ni: Kiruhura, Save, Ngoma, Katederali Butare, Rango, Mugombwa, Rugango, Kansi, Higiro na Gikore.

Manassé MANIRAKIZA

WP Radio
WP Radio
OFFLINE LIVE