podcast des dons

Nouvelles

Diyosezi ya Ruhengeri yatangije Umwaka wahariwe kwita ku uburezi wa 2022-2023

18 octobre 2022

Ku Cyumweru tariki ya 16 Ukwakira 2022, muri Paruwasi ya Janja hatagirijwe umwaka wahariwe kwita ku burezi ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri. Ni igikorwa cyabereye mu Gitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri.

Mu gutangiza umwaka w’amashuri Musenyeri HAROLIMANA yayoboye igitambo cy’Ukaristiya

Musenyeri HAROLIMANA yavuze ko yifuza ko umwaka wahariwe kwita ku burere bw’abana mu mashuri muri Diyosezi ya Ruhengeri waba uwo gushimamangira ibikorwa byo kubana kivandimwe no kwita kuri bose. Yasabye abafite aho bahurira n’uburezi gutoza abana umuco wo gusabana no gusangira ibitekerezo mu matsinda, bakabatoza umuco wo kujya impaka zubaka kuko bizatuma bubaha ibitekerezo bya bagenzi babo ndetse bakabiha agaciro bikwiye. Yabasabye kandi guha umwanya uhagije imikino n’imyidagaduro ihuza abanyeshuri ubwabo cyangwa abanyeshuri n’abarezi kuko bizabaremamo umuco mwiza wo gushyira hamwe no gukorera hamwe kandi abanyeshuri bakazarushaho kwakira impano z’abandi no kumva ko n’undi ashobora kukurusha bidateye urwango n’imvururu. Yabasabye kandi kwimakaza ibikorwa bitoza abarerwa gufashanya no gutabarana birimo guha imbaraga Caritasi zo mu mashuri, gusura no gufasha abana bahuye n’ibibazo byihariye nk’uburwayi, Ubumuga, abafite ibibazo mu myigire yabo nk’abafata mu mutwe batinze, abakunda gukererwa, gusiba kimwe n’abataye ishuri. Yashimangiye ko amashuri agomba kwimika umuco wo gusurana bagamije ko bamwe bigira ku bandi. Icyanyuma yabasabye ni ukurwanya imigirire, imvugo cyangwa ibitekerezo byaganisha ku iteshagaciro, ivangura, iheza cyangwa se akato k’uwo ariwe wese.

Musenyeri HAROLIMANA Visenti ari kumwe n’abanyeshuri mu birori byo gutangiza umwaka w’amashuri

Mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umwaka w’uburezi ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Gabin BIZIMUNGU Igisonga cy’Umwepiskopi akaba anashinzwe uburezi Gatolika muri Diyosezi ya Ruhengeri yatangaje gahunda y’ibikorwa bizaranga uwo mwaka anayishyikiriza umwepiskopi. Iyo gahunda y’ibikorwa ishingiye ku nyandiko y’ubufatanye rusange mu burezi Papa Fransisco yatangaje ku wa 12 Nzeri 2019 no ku cyerekezo cy’ikenurabushyo 2015-2035 muri Diyosezi ya Ruhengeri. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka w’uburezi igira iti « Umwana ushoboye kandi ushobotse ».

Abayobozi b’ibigo by’amashuri gatolika bishimiye ubutumwa bahawe n’umwepiskopi bahamya ko bazakomeza gukunda abana barerera Kiliziya n’igihugu

Musenyeri HAROLIMANA Visenti ari kumwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri gatolika

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yatanze impano ku banyeshuri bafite ubumuga bw’ingingo igizwe n’ibikoresho by’isuku n’iby’ishuri, atanga ubutumwa ku bagize Komisiyo y’uburezi ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri, anifatanya n’Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Jerome rwa JANJA mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’iryo shuri rimaze imyaka 40 rishinzwe. Yatanze kandi Isakaramentu ry’Ugukomezwa ku banyeshuri 13 baryigamo ndetse atanga ibyemezo by’ishimwe ku barezi bashoje amahugurwa ku kwita ku burezi bw’abana yatanzwe na Kaminuza Gatolika yo mu Gihugu cya Australiya.

Musenyeri yatanze impano ku bana bafite Ubumuga

Nyirandikubwimana Marie Goreti

WP Radio
WP Radio
OFFLINE LIVE