podcast des dons

information

CECYDAR Yizihije isabukuru y’imyaka 30 imaze ishinzwe

4 octobre 2022

Kuwa 30 Nzeri 2022 Umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta CECYDAR wizihije isabukuru y’imyaka 30 umaze ushinwe. CECYDAR ni umuryango washinzwe na Rugamba Sipiriyani n’umugore we Daphroze MUKANSANGA bagamije kwita kubana batishoboye bajya mu muhanda n’imiryango yabo.

Abitabiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 30 ya CECYDAR

Antoni Karidinali Kambanda wayoboye igitambo cy’Ukaristiya muri ibi birori yavuze ko Rugamba Sipiriyani n’umugore we Daphroza MUKANSANGA  basigiye abanyarwanda Umurage ukomeye wo kwita kubana bo mu muhanda, ashima  Communauté de L’Emmanuel kubera uburyo yawukomeyeho yita kuri aba bana kuko iyo bafashwe neza baba igisubizo mukubaka umuryango n’igihugu. Antoni Karidinali Kambanda kandi yavuze ko gahunda kiliziya ishyiraho zo kwita ku iyogezabutumwa mu muryango zigomba guhabwa imbaraga, kuko umuryango niwitabwaho uko bikwiye bizacyemura ikibazo cy’abana bajya mu muhanda.

Ibirori byabimburiwe n’igitambo cy’ukaristiya cyayobowe na Antoni Karidinali KAMBANDA afatanyije na Musenyeri Celestin HAKIZIMANA

Bamwe mu barerewe muri CECYDAR bamwe bakaba bararangije amaso ndetse bakaba bari mu mirimo itandukanye mu gihugu, bavuga ko CECYDAR yatumye bongera kugira icyizere cy’ubuzima kuri ubu bakaba bakomeje urugendo rwo kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo. Bavuze ko nyuma y’ubuzima bubi babayemo byatumye bagira ishyaka ryo gukora cyane kugira ngo batazasubira ahabi.

Abarerewe muri CECYDAR bifatanyije n’imbaga y’abakristu mugutura igitambo cy’Ukaristiya

CECYDAR ifite gahunda zitandukanye nk’iyo bise abaterashema,  ikaba ari gahunda y’igororamuco igamije gusubiza mu miryango no mu ishuri abana babaga mu muhanda. Hari gahunda yitwa ibirezi, ikaba ari gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato bafite ibyago byinshi byo kwisanga mu muhanda. Hari gahunda y’indangamirwa , igamije gukumira ubuzererezi mu bana. Hari intagamburuzwa,  bakaba ari ababyeyi bafite abana muri gahunda za CECYDAR bakaba bahabwa amahugurwa. Hari kandi gahunda y’amasonga ya Rugamba,  rikaba ari ihuriro ry’abana banyuze muri CECYDAR bagasubizwa mu miryango, kuri ubu bakaba bari mu buzima busanzwe bakora imirimo itandukanye.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa CECYDAR, yavuze ko mu myaka 30 ishize abana bagorowe basubizwa mu miryango ari ibihumbi  5,215. Imiryango 870 yafashijwe kwiyubaka. Imiryango itishoboye igera kuri 28 yubakiwe amacumbi. Abana 147 bari gufashwa muri gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato naho abana 149 bafashwa muri gahunda y’ibonezamuco.

MANIRAKIZA RMR Manassé

WP Radio
WP Radio
OFFLINE LIVE