podcast des dons

Nouvelles

Byumba: Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro yizihije yubile y’imyaka 25 imaze ishinzwe

22 décembre 2022

Ku Cyumweru tariki 18 Ukuboza 2022, Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyosezi ya Byumba yizihije yubile y’imyaka 25 imaze ishinzwe.

Ni ibirori byabimburiwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Musenyeri MUSENGAMANA Papias Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba, binitabirwa n’abayobozi bo mu nzego bwite za Leta barimo Guverineri w’intara y’amajyaruguru Mme NYIRARUGERO Dancille n’abayobozi b’Uturere twa Gicumbi, Burera na Rulindo.

Mme NYIRARUGERO Dancille Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru n’abayobozi b’Uturere twa Gicumbi, Burera na Rulindo bari mu gitambo cy’Ukaristiya

Mu nyigisho yatanze , Musenyeri MUSENGAMANA Papias yagarutse ku ruhare Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro yagize mu bumwe n’Ubwiyunge bw’abanyarwanda nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’ubwitange yagaragaje mu kurwanya amakimbirane mu miryango no gufasha abakobwa babyariye iwabo. Yasabye abakristu gushyigikira Komisiyo y’ubutabera n’amahoro kugira ngo ikomeze gusana umuryango nyarwanda. Yavuze ko Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ifatanyije na Komisiyo y’Umuryango, zizakomeza gushyira imbaraga mu kwita k’Umuryango kugira ngo haboneke ibisubizo by’ibibazo biwugarije.

Musenyeri MUSENGAMANA Papias ari kumwe na Mme NYIRARUGERO Dancille Umuyobozi w’Intara y’amajyaruguru na Meya w’akarere ka Gicumbi

Mu myaka 25 ishize , nk’uko byagarutsweho na Padiri MUDACYAHWA Yohani Damascene Umuyobozi wa Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyosezi ya Byumba, Komisiyo yashoboye guhuza imiryango y’abacitse ku icumu n’abagize uruhare muri Genocide yakorewe Abatutsi mu biganiro bihoraho by’isanamitima ndetse ibashishikariza kwibumbira hamwe mu matsinda y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu ma Paruwasi atandukanye, by’umwihariko mu Mirenge ya Mutete, Muko, Kiziguro na Kiyombe. Hubatswe imidugudu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Mirenge ya Mutete , Gatsirima na Nyagatare yatujwemo abacitse ku icumu rya Genocide yakorewe Abatutsi , abagize uruhare muri Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’abanyarwanda bahungutse bavuye mu bihugu bituranye n’u Rwanda bose bakaba babanye mu mahoro. Mu bindi Komisiyo yakoze, harimo kwegera Imfungwa n’Abagororwa muri za Gereza ikabashishikariza kwemera no gusaba imbabazi abo bahemukiye , mugihe barangije ibihano bahawe ikabashyira mu matsinda y’Ubumwe n’ubwiyunge.  Abafunguwe bahabwa amatungo n’abo bahemukiye mu rwego rwo kubaremera ndetse abize imyuga itandukanye muri Gereza Komisiyo ikabaha ibikoresho bijyanye n’imyuga bize na Certicat zizabafasha kwihangira imirimo mu buzima busanzwe. Mu rwego rwo gucyemura amakimbirane mu miryango, Komisiyo yashoboye guhuza imiryango yabanaga mu makimbirane y’urudaca muri Paruwasi Rushaki , Byumba na Bungwe, imiryango igera kuri 400 ishyirwa mu matsinda y’iterambere kandi ikaba ibanye mu mahoro. Mu rwego rwo gufasha abakobwa babyariye iwabo kubona ubutabera, komisiyo yakoranye n’Urwego rwa MAGE (Inzu y’ubufasha mu by’amategeko) ndetse na RIB (Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha) abahohoteye abo bakobwa barabiryozwa ndetse abo bakobwa babona ubutabera, abana bandikwa mu bitabo by’irangamimerere ndetse abakobwa bari baratereranywe n’imiryango yabo Komisiyo yongera kubahuza. Bamwe muri aba bakobwa babyariye iwabo Komisiyo y’ubutabera n’amahoro yabasubije mu ishuri ndetse abashoboye kwiga imyuga ibaha ibikoresho bizabafasha mu kwihangira imirimo. Komisiyo kandi yahurije hamwe abakobwa babyariye iwabo mu matsinda y’iterambere , Iryitwa “wintererana rigizwe n’abakobwa 360 rikaba ribarizwamo abo muri Shangasha, Manyagiro, Cyumba, Mukarange na Bwisige. Itsinda “Humura Shenge” rigizwe n’abakobwa 400 babarizwa mu bice bya  Rukomo, Nyamiyaga, Rutare, Ruvune, Rwamiko, Gasange, Muhura na Kageyo . Hari kandi itsinda “Twugarire turugarijwe” rigizwe n’abakobwa 170 baturuka muri Rulindo, Cyungo, Buyoga na Kinihira. Aba bakobwa bafashwa kubonera abana  indryo yuzuye ndetse bagahabwa Ubwisungane mu kwivuza bagahabwa  n’amatungo abafasha gukemura bimwe mu bibazo bafite.

Padiri MUDACYAHWA Yohani Damascene Umuyobozi wa Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyosezi ya Byumba

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Mme NYIRARUGERO Dancille yashimye ibikorwa byakozwe na Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro mu kubaka Ubutabera n’amahoro mu Banyarwanda birimo, kugarurira Icyizere abangavu babyariye iwabo batereranwa n’imiryango yabo, kugira uruhare mu bumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda bashyira imbaraga muri gahunda z’isanamitima, kubakira abatishoboye ndetse no kubaka umuryango ushoboye kandi ushobotse. Yashimiye Kiliziya kubera uruhare igira mu gufatanya na Leta kubaka amahoro n’ubwiyunge ndetse asaba ko ubwo bufatanye bwakomeza kugira ngo haboneke ibisubizo by’ibibazo byugarije Umuryango nyarwanda birimo, iby’abangavu baterwa inda, amakimbirane mu miryango, Ubusinzi n’ibindi bibangamiye Umuryango.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru Mme NYIRARUGERO Dancille aganira na Musenyeri MUSENGAMANA Papias

Mu bindi komisiyo y’Ubutabera n’amahoro iteganya iteganya gukomeza gushyiramo imbaraga, harimo gukomeza kwita ku kibazo cy’amakimbirane akigaragara mu miryango ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

MANIRAKIZA Manassé

WP Radio
WP Radio
OFFLINE LIVE