podcast des dons

Nouvelles

Byumba: Hagiye gutangwa inyigisho zizabafasha gutoza kare abazavamo abubaka ingo mu gihe kizaza

4 janvier 2023

Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, Musenyeri Musengamana Papias , avuga ko kugirango umuryango ubungabungwe unahangane n’ibyonnyi biwugarije, hari inyigisho bateganya guha abagize ihuriro ry’ingo, zizabafasha gutoza kare abazavamo abubaka ingo mu gihe kizaza, kuko uwubaka urugo aba yubakiye ubuzima bwose.

Ibi yabigafutseho ku wa gatanu taliki ya 30 Ukuboza 2022 muri Paruwasi ya Nyinawimana yo muri Diyoseze ya Byumba, ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’Urugo Rutagatifu rw’i Nazareti rwa Yozefu, Mariya na Yezu, ari naho uyu munsi wizihirijwe ku rwego rwa Doyoseze ya Byumba.

Ibirori byabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Musenyeri  MUSENGAMANA Papias Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba

Muri Diyoseze ya Byumba, uyu munsi wizihijwe binyujijwe mu bagize ihuriro ry’ingo baturutse hirya no hino mu ma  Paruwasi agize iyi Diyosezi. Abagize ihuriro ry’ingo bavuga ko nubwo bitoroshye gutegura abana bazavamo abubatse ingo beza mu bihe bizaza, ariko bagerageza kubikora.

Umwe Ati “ abari mu ihuriro ry’ingo twiyemeje gushingira ku mibanire myiza hagati yacu nk’umugabo n’umugore ndetse tugafatikanya no mu mirere myiza y’abana, tugategura umwana kuva agisamwa, akakirwa mu muryango, agakura. Ku bijyane no gutegura abana bazavamo abubaka ingo mu gihe kizaza, iyo urebye ntabwo byoroshye kubera n’ikoranabuhanga, abana baryakira vuba kandi rikabashitura, cyane cyane bagiye barangamiye ibitabubaka mu buzima. Aho niho usanga tugifite imbogamizi mu burere bw’abana ariko tugerageza kubirwanya, ariko urumva ko atari urugamba rwarwanywa n’umuntu umwe.”

Undi mukristu yagize ati “Ntabwo twavuga ngo twarujuje, turacyafite inyota yo gukomeza, kugira ngo turusheho kugira ubuzima bwiza bwa Roho ndetse n’umubiri, uwo mwana niho azaba arimo gukura uburere bwo gushinga urugo. Ariko ikindi umuntu yakongeraho, igihe musenyeri yabivugaga nagize ibyiyumviro mu mutwe wange, ntekereza nti ahari uwategura n’imishinga akajya ayigisha guhera mu bwana urubyiruko,bakaniga bakamenya ngo iyo umuntu agiye gushinga urugo bisaba iki? Ntabyige aruko yagize ya myaka y’ubukure, agiye gushinga urugo gusa, ahubwo bikazamukira mu bwana.”

Bamwe mu Babyeyi bagize Ihuriro ry’Ingo muri Diyosezi ya Byumba bagize uruhare muri Liturujiya y’umunsi mukuru w’Umuryango Mutagatifu.

Padiri Nizeyimana Pascal, Omoniye w’umuryango muri Diyoseze ya Byumba, avuga ko umuryango wubakiye mu byiciro bitandukanye,akanagaragaza ko impamvu shitani yibasiye imiryango ko iziko ariho itsindirwa.

Ati “Komisiyo y’icyenurabushyo ry’umuryango muri Diyoseze ya Byumba, ikorana n’ibyiciro bitandukanye, ndagira ngo nange ngaruke kuri bya byiciro dukoramo ubutumwa, icyiciro cya mbere kitwa abana b’ubutumwa(enface missionnaire), icyiciro cya kabiri ni urubyiruko, icyiciro cya gatatu ni abagize ihuriro ry’ingo, icyiciro cya kane ni abageni ba Kristu, kigizwe n’abagize ibyago byo ku bura umwe mu bo bashakanye, icyiciro cya gatanu kigizwe n’abakobwa bayariye iwabo. Bavandimwe biragaragara ko shitani yibasiye imiryango, kubera ko iziko ariho itsindirwa.”

Musenyeri Musengamana Papias , Umushumba wa Diyoseze ya Byumba, avuga ko kugirango umuryango ubungabungwe kandi ubashe guhangana n’ibyonnyi biwuhungabanya, hari inyigisho bateganya guha abagize umuryango w’ihuriro ry’ingo, zizabafasha gutoza kare abazavamo abubaka ingo mu gihe kizaza, kuko uwubaka urugo aba yubakiye ubuzima bwose.

Ati “Bumwe mu buryo bwo kugira ngo ibibazo bigiye byototera umuryango, umuryango kugira ngo tuwubungabunge neza, ugomba gutegurwa neza, cyane cyane abitegura gushyingirwa bagategurwa neza, bagategurwa mu gihe gihagije.

Musenyeri Musengamana, akomeza avuga ko iyi gahunda irimo kunozwa neza, ku buryo ku rwego rwa Diyoseze ya Byumba, mu minsi iri imbere bazayibagezaho.

Ati “gahunda irimo kunozwa neza, ku buryo ku rwego rwa Diyoseze ya Byumba, mu minsi iri imbere nituyibagezaho, cyane cyane urubyiruko rwitegura gushinga ingo, rukitegura kare ku buryo buhagije, uwubaka urugo aba yubakiye ubuzima bwose. Tuzi ko n’uwiga amasomo yiga amashuri abanza imyaka itandatu, ayisumbuye imyaka itandatu, kaminuza aho ho biterwa n’icyiciro umuntu yifuza kugeramo.”

Musenyeri Musengamana kandi, akomeza asaba ko ababyeyi bafite urubyiruko ndetse n’urubyiruko iyo gahunda yo kubafasha kwitegura igihe gihagije, bitegura kubaka ingo, niza bazayakira vuba.

Ati “Biratungurana rero cyangwa bikaba byatuma abantu natwe twibaza, tubyibaze uwitegura kubaka urugo akitegura ibyumweru bitatu, cyangwa kimwe se, ukwezi, amezi abairi? Gahunda ategura ni uyubuzima bwose. Aha rero nkaba ngira ngo cyane cyane ababyeyi bafite urubyiruko, ariko namwe urubyiruko iyo gahunda yo kubafasha kwitegura igihe gihagije, mwitegura kubaka ingo, muzayakire vuba, mwumve kandi ko ari ku nyungu zanyu, ku nyungu zacu, kuko uwiteguye neza abasha guhangana n’ibibazo ashobora guhura nabyo muri rwa rugo yubatse.”

Bimwe mu byonnyi byugarije imiryango harimo amakimbirane, gutandukana kwabo n’ibindi. Kuri uyu munsi kandi hakiriwe  abashya binjiye mu rugaga rw’abagize ihuriro ry’ingo. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti Umuryango mwiza, ishingiro ry’uburere bunoze.

 

UWONKUNDA Adelphine

 

WP Radio
WP Radio
OFFLINE LIVE