podcast des dons

Nouvelles

Bamwe mubahagarariye Radio Maria Rwanda muri Diyosezi ya Kibungo bahuye n’Umukozi wayo bategurira hamwe Mariyatoni ya 12 iteganyijwe muri Gicurasi 2022

26 avril 2022

Bamwe mu bakristu bahagarariye inshuti za Radio Maria Rwanda muri Paruwasi Katedrali ya Kibungo, Bare, Rukira, Rukoma na Mukarange, kuri uyu wa 2 tariki 26 Mata, bahuriye ku cyicaro cya Paruwasi Katedrali ya Kibungo, mu nama igamije gutegura igikorwa cya Mariyatoni(Mariathon) ya 12 izaba kuba tariki ya 5 kugeza Ku ya 7 Gicurasi 2022.

Bamwe mu Bakristu bahagarariye inshuti za Radio Maria Rwanda i Kibungo

Iyi  nama yari yatumiwemo abahagarariye Ama Paruwasi 7, bakaba bafite ubutumwa bwo gufasha Radio Maria Rwanda gukurikirana uko igikorwa cya Mariyatoni kizagenda mu ma Paruwasi bakomokamo.

Muri iyi nama, bibukijwe inkomoko ya Mariyatoni, impamvu yayo kuri Radio Maria Rwanda kuri iyi nshuro, banarebera hamwe uko izakorwa hagamijwe kugera Ku musaruro ukwiye w’inkunga ya miliyoni 80 zizafasha Radio Maria kwishyura icyiciro cya nyuma cy’umwenda ifitiye abafatanyabikorwa ndetse no kuyibeshaho mu mezi ya Mariyatoni ya Gicurasi na Kamena.

Abo mu ma Paruwasi 2 ari yo Kansana na Rwamagana batashoboye kuboneka, bo iki gikorwa bamaze igihe bacyitegura, dore ko ab’i  Rwamagana bo bazasurwa na Radio Maria Rwanda muri icyo gikorwa, naho Kansana bakaba barateguye inama iwabo ku cyumweru tariki ya 1 Gicurasi 2022

Abitabiriye inama bahawe ibikoresho bazifashisha muri Mariyatoni, batahana umugambi wo gutegura inama zibahuza n’abagize komite hamwe n’inzego za Paruwasi basanzwe bakorana nazo mu gikorwa nk’iki babifashijwemo n’ubuyobozi bwa Paruwasi.

Muri iyi nama kandi, abahagarariye inshuti za Radio Maria Rwanda muri buri Paruwasi, batahanye umuhigo wabo, mu rwego rwo gukorera Ku ntego. Igikorwa nk’iki kandi cyanabereye muri Diyosezi ya Kabgayi aho abahagarariye Radio Maria Rwanda muri Paruwasi 13 zigize iyi Diyosezi, bahuriye ahahoze Ikicaro cya Radio Maria Rwanda I Muhanga.

MANIRAKIZA Manassé

WP Radio
WP Radio
OFFLINE LIVE