podcast des dons

Arikiyepisikopi wa Kigali, akaba na Perezida w’Inama y’abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, avuga ko Mutagatifu Tomasi wa Akwino yibukirwaho byinshi, cyane cyane nko kuba yaragize uruhare runini n’ubuhanga mu nyigisho za Filozofiya na Tewolojiya no kwandika ibitabo byinshi bivuguruza inyigisho z’ubuyobe zari ziganje kandi byose akabikora abijyanishije no kwicisha bugufi kuko yemeraga ko Imana n’ubumenyi bwayo bimurenze.

Ibi yabitangaje ku cyumweru taliki 29/01/2023, mu Seminari nkuru ya filozofiya ya Kabgayi, ubwo yifatanyaga nabo mu kwizihizaga umunsi mukuru wa Mutagatifu Tomasi wa Akwino, iyi seminari yisunze.

Antoni Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’inama y’abepiskopi gatolika mu Rwanda

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi mukuru, wabanjirijwe n’igitambo cya Misa, cyayobowe na Arikiyepisikopi wa Kigali, akaba na Perezida w’Inama y’abepisikopi Gatulika mu Rwanda, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda ari kumwe n’umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi, Musenyeri Simargde Mbonyintege. Muri ibi birori kandi bifatanyije n’abandi basaseridoti bayoboye andi maseminari ndetse n’abandi bihayimana batandukanye. Bari bari kumwe kandi n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Mme. Kayitare Jacqueline.

Antoni Karidinali Kambanda, Musenyeri Smaragde Mbonyintege na Mme Kayitare Jacqueline, bifatanyije n’Abafratiri kwizihiza Umunsi mukuri wa Tomasi wa Akwino Seminari ya Filozofiya ya Kabgayi yisunze.

Bamwe mu bafaratiri barererwa muri uru rugo batangarije Radio Maria Rwanda yanifatanyije nabo, uko bitegura n’uko bizihiza uyu munsi n’icyo mutagatifu Tomasi wa Akwino bisunze abafasha.

Faratiri Nkurunziza Gervain, umufaratiri wa Diyoseze ya Ruhengeri, wiga mu mwaka wa gatatu wa Filozofiya, avuga ko kuri bo aba ari umunsi udasanzwe, bafite ibyinshimo ndetse bakanashimira na Kiliziya yamubahaye nk’umurinzi.

Ati “Uba ari umunsi udasanzwe kuko tuwizihiza rimwe mu mwaka, mbere na mbere ni ukwitegura ku mutima, tumuzirikana nk’umutagatifu twaragijwe, icya kabiri tugategura n’ibijyanye n’ibigaragara, mu ndirimbo mwajyiye mubyumva na mukanya ibirori birakomeza. Umunsi rero nyirizina ubanzirizwa n’igitaramo, uwo munsi uba ugizwe n’ibice byinshi, haba harimo no kuzirikana ku buzima bwa Mutagatifu Tomasi wa Aquin kandi biragaragara, urabona ko umuntu wese yishimye, kandi tukaba dushimiye na Kiliziya yamuduhaye nk’umurinzi.”

Padiri Kayisabe Vedaste, Umuyobozi wa Seminari nkuru ya Philosophicum Kabgayi, yagaragaje bimwe mu byaranze ubuzima bwa Mutagatifu Tomasi wa Akwino.

Ati “Tuba twaramuhimbaje ejo taliki ya 28/01/2023, ariko kuko hari gahunda mu rwego rw’igihugu y’umuganda rusanjye, twabyimuriye kuri iki cyumweru. Nk’uko buri muryango, buri rugo, buri kominote iba ifite uwo yiragije, natwe twiragije Mutagatifu Tomasi wa Aquin, niwe ducishaho isengesho ryacu kandi atwigisha byinshi cyane, nk’ubungubu ntawumwiga ngo yumve rwose ko yamucyenetse, ahubwo duhorana byinshi byo kwiga kuko yanditse byinshi kandi aba urugero muri byinshi. Yashatse kwiha Imana rero, abayeyi be basa nabashaka kumuca integer ariko kubera yuko yari afite ijwi ry’Imana rimuhamagara, ijwi ry’Imana riri mu mutima we, akurikira ijwi ry’Imana kuruta andi majwi yose yamubuzaga. Aragenda yaciye mu Babenedigite, aza kujya rero mu bihaye Imana b’Abadominikani, aba bazwiho cyane kwigisha.

Padiri Kayisabe, akomeza avuga ko Mutagatifu Tomasi wa Akwino, uzwiho cyane ko yakunze ubuhanga, agashakisha ukuri, yandika byinshi, ibitabo byinshi n’amahame y’ukwemera akayasobanurira abari bagifite kujijinganya.

Ati “Ni umuntu rero uzwiho cyane ko yakunze ubuhanga, ashakisha ukuri, yandika byinshi, ibitabo byinshi, hari ibitabo bizwi nk’ibyitwa Some Tewolojique(Somme Theologique) ari nacyo cya nyuma yasorejeho ubuzima bwe bwa nyuma kuburyo hari n’igice atarangije kwandika, hanyuma hariho n’icyitwa Somme Contre les Gentil cyari kigamije cyane kugaragaza ukuri n’ukwemera cyane cyane mu bantu batari bazi Imana, agendeye mu buryo bwo guhuza ubumenyi bw’abantu n’ubumenyi bw’iby’Imana, ahuza La Foi et la reason, ni ukuvuga ahuza ukwemera n’ubumenyi bw’abantu, agasa nkaho byose abibona nkibiza ku Mana kandi bigasubira ku Mana n’amahame y’ukwemera ayasobanurira abari bagifite kujijinganya.”

Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali, akaba na Perezida w’Inama y’abepisikopi Gatulika mu Rwanda, yibukije ko Mutagatifu Tomasi wa Akwino bisunze yibukirwaho byinshi, cyane cyane nko kuba yaragize uruhare runini n’ubuhanga bukomeye mu nyigisho za Filozofiya na Tewolojiya no kuvuguruza inyigisho z’ubuyobe zari zeze.

Ati “Ariko inyigisho ze, kugeza n’ubu ngubu nizo Tewolojiya na Filozofiya ya Gatulika zubakiyeho. Mu gihe ubuyobe bwinshi bwari bwiganje mu gihe cya reforume, mu gihe amadini yajyiye avuka ava muri Kiliziya Gaturika, kubera ubuyobe bwiganje buhinyuza cyangwa se butumva amahame y’ukwemera kwacu, inyigisho za Mutagatifu Tomasi wa Akwino zubakiweho Tewolojiya Gatulika kugeza uyu munsi. Ukalisitiya ntagatifu, ukuntu umugati na Divayi bihinduka umubiri n’amaraso bya Kristu… n’ibindi nko kuba Yezu Kristu Jambo w’Imana yarigize umuntu. Ni nawe rero watumye gutegura abasaserodoti mu Masemiri bisaba ko biga Filozofiya.”

Karidinali Kambanda, akomeza avuga n’ubwo Mutagatifu Tomasi wa Akwino yari umuhanga, ariko byose yabikoranaga ukwicisha bugufi kuko yemeraga ko Imana n’ubumenyi bwayo bimurenze.

Ati “Mutagatifu Tomasi wa Akwino n’ubwo yari umuhanga cyane yari afite ukwicisha bugufi gukomeye. Kwicisha bugufi muri Filozofiya, bivuga kubanza kumva ko…no kwemera ko utazi, ko ucyeneye ubumenyi kugira ngo ugire inyota yo kwiga no gushaka ubumenyi. Umuhanga muri Tewolojiya we abona ko Imana n’ubumenyi bw’Imana bimurenze kure, ku buryo n’iyo hari ubuhanga ageze ho, yumva ko ari bucye cyane ugereranyije n’ubuhanga bw’Imana. Ni nka buji(Bougie) cyangwa umwambi w’ikibiriti bacanye ku manywa y’ihangu ku zuba, urwo rumuri ruba ari ubusa, ruba ari ruto cyane ugereranyije n’izuba ku manywa y’Ihangu ryaka.”

Mutagatifu Thomasi wa Akwino yavukiye mu gihugu cy’Ubutaliyane, yabayeho kuva 1225-1274. Iseminari nkuru ya Philosophicum ya Kabgayi yisunze uyu mutagatifu, yashinzwe mu mwaka 1989.

 Adelphine UWONKUNDA

 

Kuva Kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023 kugeza tariki 05 Gashyantare 2023, Nyirubutungane Papa Francisco ari mu ruzinduko rwa Gishumba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudan Y’Epfo.

Papa Francisco yatangiye Uruzinduko rwa Gishumba yerekeza i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni uruzinduko yise urw’Ubumwe n’ubwiyunge mu gihe hashize igihe kirekire ibi bihugu byombi biri mu ntambara .

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mbere yo kwerekeza ku Kibuga cy’indenge ngo atangire Uruzinduko rwe, Papa Francisco yabanje guhura ndetse no kugirana ibiganiro n’impunzi n’abimukira bagera ku icumi baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Sudan y’Epfo.

Uruzinduko rwa Gishumba Papa Francisco agiye kugirira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudan y’Epfo ni urwa 40 akoreye hanze ya Vatican, rukaba urwa 5 akoreye ku mugabane wa Afrika.

Abepiskopi bo mu Rwanda nk’igihugu giherereye mu Karere Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irimo, nabo kuri uyu wa mbere tariki 30 Mutarama 2023 buriye indege berekeza i Kinshasa kwakira Papa Francisco. Abo Radio Maria Rwanda yamenyeye amakuru ko bagiyeyo, harimo Antoni Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’inama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda, Musenyeri  Visenti Harolimana Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri  Anaclet Mwumvaneza Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, Musenyeri Edouard Sinayobye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu, Musenyeri  Filipo Rukamba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare na Musenyeri Papias Musengamana Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba.

Bamwe mu Bepiskopi b’u Rwanda bagiye kwakira Papa i Kinshasa.

Biteganyijwe ko Papa Francisco azasura Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva tariki 31 Mutarama  kugeza tariki 03 Gashyantare 2023, n’aho Sudan Y’Epfo akaba azayisura kuva tariki 03 kugeza tariki 05 Gashyantare 2023. Uru ruzinduko Papa Francisco yateganyaga kurukorera muri ibi bihugu mu kwezi kwa Nyakanga mu mwaka w’ i 2022, aza kurusubika bitewe n’uburwayi bwo mu mavi bwamufashe.

MANIRAKIZA Manassé

 

Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatulika mu Rwanda, Antoine Karidinali Kambanda avuga ko kimwe mu bishuko n’ibyaha umuntu akunda kugwamo ari amacakubiri, bityo ko abemera Kristu bose bo mu madini n’amatorero atandukanye ya Gikristu bakwiye kwibuka ikibahuza ariwe Kristu, bakirinda ibibatandukanya bagaharanira ubumwe.

Ibi yabigarutseho ku wa gatatu tariki ya 18 Mutarama 2023, ubwo yatangizaga icyumweru ngarukamwaka cyahariwe Ubumwe bw’abakristu, mu muhango wabereye muri EPR Kiyovu ( Eglise Presbyterienne au Rwanda) ho mu Mujyi wa Kigali.

Antoni Karidinali Kambanda ari kumwe n’abandi bayobozi b’amatorero mu gutangiza Icyumweru cy’Ubumwe bw’Abakristu.

Uyu muhango wo gutangiza icyumweru cyo gusaba ubumwe bw’Abakristu, witabiriwe n’abayobozi b’amadini n’amatorero ya Gikristu atandukanye, Abapadiri, abihaye Imana n’Abakristu batandukanye. Ni gahunda yiganjemo gutambukamo inyigisho zitandukanye, amasomo matagatifu, amasengesho n’indirimbo za Korari zo mu matorero n’amadini atandukanye nka Kiliziya Gatulika, ADEPR, EPR, EAR n’andi anyuranye.

Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatulika mu Rwanda, akaba kandi n’Umuvugizi w’Umuryango wa Bibiriya mu Rwanda, uyu muryango ari nawo wateguye uyu muhango avuga ko kimwe mu bishuko n’ibyaha umuntu akunda kugwamo ari amacakubiri, bityo ko abemera Kristu bose bakwiye kwibuka ubahuza ariwe Kristu, bakirinda ibibatandukanya bagaharanira ubumwe.

Ati “Bimwe mu bishuko n’ibyaha umuntu akunda kugwamo, ni amacakubiri. Yezu yari abizi kandi abibona, ku buryo mu isengesho rye rya nyuma nk’umushumba, isengesho rye rya gisaserodoti, agita ati Dawe Nyirubutagatifu, abo wampaye bakomereshe izina ryawe, kugira ngo babe umwe nka twe. Batagatifurize mu kuri, ijambo ryawe ni ukuri, kugira ngo bose babe umwe nk’uko wowe Dawe uri muri njye, nanjye nkaba muri wowe, ndasaba ko nabo bunga ubumwe muri twe, kugira ngo isi yemere ko ari wowe wantumye. Isengesho rya Yezu, riboneka mu ivangili ya Yohani 17:11-21.”

Karidinali Kambanda, akomeza avuga ko amacakubiri ari ryo shami rya mbere ry’icyaha cy’inkomoko.

Ati “Amacakubiri ni ryo shami rya mbere ry’icyaha cy’inkomoko. Igihe muntu Adamu na Eva bigomeka ku Mana, bakanga gukurikiza amabwiriza yayo, nibwo no hagati yabo hajemo amacakubiri n’amakimbirane. Igihe Imana ibajije Adamu iti ese byagenze gute ko ……ati erega twambaye ubusa, twagize isoni twahunze, iti ese Adamu byagenze gute? Adamu yireguye arega umugore we. Ati Mana uyu mugore wampaye niwe wanteye gucumura …..urumva nyine n’Imana arimo arayishinja ko….uyu mugore wampaye niwe wanteje ibibazo, yanshutse nange ndemera. Ubwo inabi iba iratangiye hagati y’abashakanye. Amacakubiri yarakomeje no ku rubyaro rwabo, Gahini na Abeli, Gahini agirira ishyari umuvandimwe we Abeli kugeza n’aho amwica, gutyo gutyo amacakubiri aravuka.”

Karidinali Kambanda kandi, akomeza avuga ko iyo abantu bitandukanyije n’Imana, n’amacakubiri aravuka hagati yabo.

Ati “Iyo abantu bitandukanyije n’Imana, n’amacakubiri aravuka hagati yabo. Iyo ari umwirabura aravuga ati bariya ni abazungu ntaho duhuriye ntabwo dusa, ntacyo dupfana cyangwa se umuzungu ati bariya ni abirabura, niko babaye ntabwo bumva. Byagera mu birabura hagati yabo umuntu akavuga ati bariya ni abanyamahanga, ni abanyekongo, twebwe turi abanyarwanda cyangwa umunyekongo ati abo ni abanyarwanda ntabwo duhuje. Byagera mu gihugu bigahinduka amoko, bariya ntabwo ari ubwoko bwacu, ni Abahutu, ni Abatutsi. Wagera no mu bwoko bumwe, bariya ni abo mu majyaruguru, ni abo mu majyepfo, birakomeza no mumuryango bigeramo, barize twe nta mashuri dufite, ni abakire barakize, amaboko atareshya ntaramukanya….ni ibintu bikomeza byagera no mu kwemera ugasanga bariya ni abayisiramu, bariya ni abapagani, twe turi abakristu…byagera no mubakristu…bayiya ni abaporoso, twe turi abagaturika….turi abaporoso ariko turi abarokore. Ukabona ni ibintu bikomeza ni ibintu bikomeza….no mu muryango no mubavandimwe bavukana kugeza no kuri gender(Uburinganire n’ubwuzuzanye).”

Karidinali Kambanda, agaragaza ko ibi byose bigaragaza ko amacakubiri ari urukundo rucye.

Ati “Ibi rero byose bitwerekako amacakubiri ari urukundo rucye. Ni inabi mu bantu, noneho abantu bagashaka icyo baheraho kibatandukanya. Bakakigira ikibazo kandi kitakagombye kuba ikibazo, bakibagirwa ibibahuza, kandi aribyo bikomeye. Iyo abantu bitandukanyije n’Imana no hagati yabo hazamo ayo macakubiri, kuko Imana niyo ihuza abantu, ikabagira abavandimwe bahuje umubyeyi. Igipimo cy’uko abantu bahagaze mu mubano wabo n’Imana ni ukuba bunze ubumwe nk’abavandimwe.

Karidinali Kambanda, avuga ko Yezu yaduhuje ngo tube umwe, agakuraho ibidutandukanya, nyuma yo gutsindwa kwacu gukomeza uwo murage nibwo hatekerejwe gushakishwa uburyo bwatuma abakristu bahura dusenga Imana ngo ibafashe kugera ku bumwe.

Ati Yezu Kristu yaje kuducungura, kugira ngo atugarure mu muryango w’abana b’Imana, kugira ngo atwunge n’Imana, atwunge hagati yacu. Yezu yaraduhuje ngo tube umwe, akuraho ibidutandukanya, Yezu Kristu yaciye ayo macakubiri, yunga abayahudi n’abatari bo. Natwe rero, niwo murongo, niwo murage, kuko ari umuyahudi n’utari we abahindura umuntu umwe mushya, bityo agarura amahoro. Iyo tuwutatiriye rero, haba hari ikibura. Abogezabutumwa batangiye kujya ku migabane y’isi, ivangili y’urukundo n’ubuvandimwe bigisha, abantu bigishije bashishoza bakavuga bati ariko se, mwese ko mwigisha Kristu ko mutari kumwe, ikibatandukanya n’iki? Kristu wanyu atandukanye n’uwabariya bandi? Ikibazo kikavuka. Ng’uko uko rero abakristu bicaye baravuga bati ibi ntabwo ari byo. Niyo nkomoko y’irisengesho n’iki cyumweru cyo gusaba ubumwe kuko iyo dutatanye, dufite amacakubiri, bituma bitubya ubutumwa bwacu. Mu bataramenya Kristu bikabavangira. Nibwo rero mu kwemera ko turi abanyantege nke dukeneye gusaba Imana kugira ngo kuko twaratsinzwe, reka noneho tujye duhura dusenge Imana idufashe kugera ku bumwe.”

Bamwe mu bakristu bavuga ko igikorwa nk’iki ari cyiza, kuko bibafasha kwicyebuka bakirinda ibibatanya. Ntihagire ubonamo mugenzi we ko ntaho bahuriye kuko badahuje idini cyangwa itorero, kuko ibibahuza ari byinshi. Bifuza kandi ko ibikorwa nk’ibi bikwiye gukomeza, kuko bavomamo byinshi.

Abakristu n’abayobozi b’amadini n’amatorero yemera Kristu bitabiriye umuhango wo gutangiza Icyumweru cy’Ubumwe bw’Abakristu.

Iki cyumweru, gitite amateka akomeye kuko kimaze imyaka isaga 100. Abayobozi b’Amadini n’amatorero yemera Kristu, muri iki cyumweru barahura bakaganira ku ijambo ry’Imana ndetse no kucyakomeza guteza imbere Ubumwe hagati yabo.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti, nimwige gukora ibyiza, muharanire ubutabera. Biteganyijwe ko iki cyumweru kizasozwa taliki ya 25 Mutarama 2023 muri Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Karoli Rwanga i Nyamirambo.

 

 UWONKUNDA Adelphine

Mu gihe Ukwezi Kwahariwe urubyiruko kuzasozwa ku Cyumweru tariki 29 Mutarama 2023, Musenyeri Filipo RUKAMBA mu nama aherutse gukorana n’Urubyiruko ku wa 13 Mutarama 2023, yarusabye gukora ubutumwa mu buryo bwihuse bakabyutsa bagenzi babo batitabira ibikorwa bya Kiliziya uko bikwiye.

Iyi nama yitabiriwe n’Urubyiruko ruhagarariye abandi mu ma Paruwasi atandukanye ya Diyosezi ya Butare, Abihayimana ndetse n’abaPadiri bahagarariye urubyiruko.

Myr Filipo RUKAMBA ari kumwe n’urubyiruko ndetse n’Abihayimana bayoboye Urubyiruko.

Agendeye ku nsanganyamatsiko y’urubyiruko muri uyu mwaka igira iti “ Nuko muri iyo minsi Mariya yarahagurutse agenda yihuta”, Myr Filipo RUKAMBA yasabye urubyiruko rwitabiriye iyi nama  kwitangira ubutumwa aho batuye bagashyira Yezu abamukeneye bose . Ibi bakabikora bunze ubumwe n’abapadiri babayoboye cyane ko Diyosezi ya Butare yatangiye gushyira mu bikorwa iyogezabutumwa ryegereye abakristu kugeza no mu miryangoremezo.

Urubyiruko ruhagarariye abandi rwitabiriye iyi nama, rwiyemeje gufatanya na ba Padiri Omoniye kugira ngo ubutumwa burusheho kugenda neza. Uwitwa Angelique NYIRAMINANI wo muri paruwasi ya Byiza yagize ati “  Mariya yatubereye urugero rwiza rwo guca bugufi no kwihangana natwe tugomba kugenza nkawe tugaca bugufi ariko tugasohoza ubutumwa bwa Kiliziya nk’Uko Mariya yahagurutse akajya gusohoza ubutumwa kwa Elizabeti. Uwitwa Nshimiyimana Emmanuel yagize ati “  nk’urubyiruko,  dukwiye gukora ubutumwa kuri bagenzi bacu mu buryo bwihuse kandi tukagarura n’abaguye batagisengera mukiliziya . Ibi tukabikora dufatira urugero kuri Mariya. NSABIYUMVA Theogene wo muri paroisse ya Higiro ati  “Dufite ubutumwa kandi ntabwo tugomba kubwicarana , tugomba guhaguruka tukabukora mu Masantarali yose na Paruwasi , tukagaragaza ko koko dufite imbaraga zo gukorera Kiliziya. Mu butumwa bwacu bwose turasaba Bikira Mariya ngo atumurikire we wabaye urugero rwo kumvira no kwiyoroshya mu butumwa .

Urubyiruko ruhagarariye abandi rwitabiriye Inama .

Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye urubyiruko muri Diyosezi ya Butare bagera kuri 52 , baturutse muri Paruwasi 26 zigize iyi diyosezi , maze barebera hamwe ibikorwa byakozwe mu ikenurabushyo ry’urubyiruko ndetse n’ibiteganyijwe muri uyu mwaka birimo ingendo nyobokamana n’amahuriro y’urubyiruko (Forum). Muri iyi nama, hatowe Komite nshya y’urubyiruko ku rwego rwa Diyosezi igizwe n’urubyiruko rugera kuri 19.

Ukwezi kwahariwe urubyiruko  ku rwego rw’Igihugu  kuzasozwa ku Cyumweru Tariki ya 29 Mutarama 2023,  muri Paruwasi  Burehe ya Diosezi ya Byumba.

TEGIBANZE Eric

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2023, abana bibumbiye mu muryango w’abakarisimatike ba Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri bahuriye muri Sikirisale ya Kiryi mu gikorwa cy’ubumwe bw’abana. Abana bitabiriye ubumwe bwabo bavuze ko bubafasha gukunda isengesho, kumenyana no gusabana.

Abana bitabiriye ubumwe bwabo ku bwinshi.

NYIRANZARORA Jeanne d’Arc ushinzwe amakoraniro Karisimatike muri Paruwasi Katederali ya Ruhengeri agaruka ku bumwe bw’abana n’icyo bugamije, yasabye ababyeyi kuyobora abana mu makoraniro y’abasenga. Ibi kandi byanashimangiwe na TUYISENGE Zephanie umuyobozi w’ivugururwa muri Roho Mutagatifu muri Diyosezi ya Ruhengeri wavuze  ko ubumwe bw’abana ari gahunda ikenewe cyane mu guteza imbere iyogezabutumwa ry’abana.

Padiri Evariste Ndabagoragora ushinzwe abakarisimatike muri Paruwasi Katederali ya Ruhengeri yashishikarije abana, gukunda isengesho, kumvira no gukunda ivugururwa. Yasubije  icyifuzo abana bamugejejeho cyo kubasura mu makoraniro y’abana .

Padiri Ndabagoragora Umuyobozi w’Abakarisimatike muri Paruwasi Katederali ya Ruhengeri.

Muri Paruwasi Katerdali ya Ruhengeri habarurirwa amakoraniro Karisimatike y’abakuru 22 n’amakoraniro 8 y’abana. Nk’uko biri mu Intego za Paruwasi Katederali ya Ruhengeri, buri koraniro ry’abakuru rigomba kugira n’ikoraniro ry’abana kuko ari abogezabutumwa b’ejo hazaza.

Ubumwe bw’abana bwitabiriwe n’abana basaga 600, Baturutse mu masantarali agize Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri. Bwaranzwe n’inyigisho, isengesho ryo gusingiza Imana, igitambo cya Misa, ubuhamya, indirimbo, imbyino, imikino n’ubusabane.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goreth

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Mutarama 2023, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri  yagiriye uruzinduko  mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gakoro muri Paruwasi ya Gahunga yitiriwe Yezu Nyirimpuhwe. Umwepiskopi yatangije ku mugaragaro igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2022-2023,  agaruka ku mwaka w’uburezi gatolika mu Rwanda,  anafungura ku mugaragaro ikibuga cy’umupira w’amaguru cyatwaye amafaranga asaga miliyoni 25.

Uyu mushinga wateguwe na Paruwasi ya Gahunga ku bufatanye n’itsinda ry’abaterankunga bo mu Gihugu cy’Ubudage bari bitabiriye ibi birori harimo Norbert Kroeckel; Andrew Krefft; Regina Rinke na Gabin Wienes bitabiriye ibi birori. Hari kandi abapadiri bo mu muryango w’Aba Karume baturutse muri Diyosezi ya Butare no mu Gihugu cy’u Burundi. Ibirori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyaturiwe muri Santarali ya Gakoro.

Mu nyigisho, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yagarutse ku bubasha n’ibitangaza Yezu yakoze by’umwihariko igitangaza cyo gukiza umurwayi ufite ubumuga wari waje ahetswe mu ngobyi agataha ahetse ingombyi yajemo. Yibukije abo banyeshuri ko Yezu Kristu ari Imana ifite ububasha bwo gukiza. Yabahamagariye gukunda Imana no kuyumvira baragwa n’urukundo, ubuvandimwe n’ineza.

Musenyeri Visenti HAROLIMANA nyuma yo gutura Igitambo cy’Ukaristiya

Afungura ku mugaragaro ikibuga cy’umupira w’amaguru, Nyiricyubahiro yibukije aba banyeshuri ko Kiliziya n’igihugu babakunda abasaba kudapfusha ubusa amahirwe bahabwa no kubyaza umusaruro impano bifitemo. Abashishikariza gukomeza gukura mu gihagararo, mu bwenge n’ubushobozi, ubusabaniramana banoza umubano wabo n’Imana. Bakaba abantu bazigirira akamaro, bakakagirira igihugu, Kiliziya n’imiryango yabo. Yashimiye abaterankunga babafashije kugera kuri uyu mushinga w’iki kibuga cy’umupira w’amaguru. Ahamya ko umushinga ukomeje hakazubakwa ibindi bibuga by’imikino na podiyumu. Yahamagariye abaturage b’uyu murenge kuzabyaza umusaruro iki kibuga bakunda gukora siporo no guhiga abandi mu mikino babikesha ko babishyizeho umutima.

Myr Visenti HAROLIMANA afungura ikibuga ku mugaragaro yasabye abanyeshuri kubyaza umusaruro impano bafite

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gahunga, Padiri Jean Marie Vianney UWAMUNGU ahamya ko bashyize imbere uburezi. Yashimiye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri wabasuye. Ahamyako ejo heza hazaza ari heza kuko uburezi bufite ireme.

Mu izina ry’ubuyobozi bwa Leta, NSENGIMANA Aimable Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa GACACA ashima Kiliziya Gatolika ku iterambere igeza ku baturage.

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa GAKORO, NGIRWANABAGABO Emmanuel   we n’abarezi bahamya ko iki kibuga bazakibyaza umusaruro. Abanyeshuri b’iri shuri bashimiye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri ubahoza ku mutima, bahamya ko intego yabo ari ukuba abana bashoboye kandi bashobotse.

Urwunge rw’Amashuri rwa GAKORO rwashinzwe mu mwaka w’1953. Ribarizwamo abarezi 42 n’abanyeshuri 1620 bari mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye mu cyiciro rusange. Ibi birori byashojwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje abarezi n’abanyeshuri bo muri iri shuri, ikipe y’abarimu itsinda iy’abanyeshuri kuri penariti eshanu kuri enye. Mu gihe babanje kunganya ibitego bibiri kuri bibiri.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti

Antoni Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Prezida w’inama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda avuga ko Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI witabye Imana tariki 31 Ukuboza 2022, yasigiye Abanyarwanda  Umurage ukomeye  w’ivugurura rishingiye ku kuri kw’Ivanjili, ibyo bikazafasha Kiliziya gatolika mu Rwanda kuvugurura iyogezabutumwa.

Ibi yabitangaje mu muhango wo gusabira Papa Benedigito wa XVI wabereye muri Paruwasi Regina Pacis Remera kuwa Kane tariki 05 Mutarama 2023. Yagize ati “ mu gihe kuri ubu abantu bavuga  ivugurura mu buzima n’ubutumwa bwa Kiliziya kugira ngo dushobore guhuza ubuzima bw’iki gihe n’Ukwemera, Papa Benedigito wa XVI adusigiye umurage w’ivugurura rishingiye ku kuri kw’Ivanjili, ivugurura ridashingiye ku bitekerezo bya muntu ahubwo rikaba ivugurura rishingiye kuri Kristu we nzira, ukuri n’Ubugingo”. Karidinali Kambanda yavuze ko inyigisho za Papa Benedigito wa XVI zizafasha kiliziya y’u Rwanda kwivugurura ikareba uko Ivanjili n’ubukristu byarushaho gucengera mu buzima n’Umuco by’Abanyarwanda, kugira ngo Ukwemera kwa gikristu kudafatwa nk’Ukwemera mva mahanga, ahubwo Abanyarwanda bakagera ku ntambwe yo kurushaho kwibona mu bukristu buhamye.

Antoni Karidinali Kambanda mu muhango wo gusabira Papa Benedigito wa XVI kuri Paruwasi Regina Pacis.

Ibi kandi byanashimangiwe na Musenyeri Filipo RUKAMBA Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare wavuze ko hagendewe ku rwandiko Papa Benedigito wa XVI  yise Africe Munus byigisha  ko Umuco w’Abanyafrika bashobora kuwuhindura Umuco wa Gikristu bakarushaho kwivugurura . Hagendewe ku mwihariko w’u Rwanda Papa Benedigito wa XVI yasabye Abepiskopi b’U Rwanda  kudatinya guhangara amateka u Rwanda rwanyuzemo ya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagize ati “ nka Kiliziya gatolika mu Rwanda Papa Benedigito wa XVI yadufashije cyane cyane mu Nyandiko yise Africe Munus /Inshingano za Afrika zijyanye n’ubukristu aho yavugaga ko Kiliziya igomba guhindura Umuco w’abantu muri Afrika kugira ngo ube umuco wa gikirisitu”. Yavuze ko ikindi gikomeye Kiliziya gatolika y’u Rwanda yibukira kuri Papa Benedigito wa XVI, ni uburyo yasabye Abepiskopi gatolika mu Rwanda guhoza Abanyarwanda no kubaha icyizere cy’ubuzima buzaza nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 . yavuze ko Papa yabasabye guhangara amateka ayo mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo kuko ubukristu bujyana no kuvugisha ukuri ku byabaye.

Musenyeri Filipo RUKAMBA ku murongo w’imbere /mu muhango wo gusabira Papa Benedigito wa XVI muri Paruwasi Regina Pacis.

Papa Benedigito wa XVI yanditse ibitabo bisaga 66 by’Ukwemera , yandika inyandiko za gitumwa eshatu ndetse yandika inyandiko enye zisoza imyanzuro ya Sinodi . Papa Benedigito wa XVI yitabye Imana tariki 31 Ukuboza 2022, ashyingurwa muri Bazilika ya Mutagatifu Petero I Vatican tariki 05 Mutarama 2023, Umuhango wo kumusabira mu Rwanda wabereye muri Paruwasi Regina Pacis Remera tariki 05 Mutarama 2023, witabirwa n’abepiskopi baturutse mu Madiyosezi atandukanye y’ u Rwanda.

MANIRAKIZA Manassé

Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2022, ishuri rikuru gatolika rya Kabgayi (ICK) ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri barangije amasomo mu mashami yaryo atandukanye. Ni ibirori byizihijwe Ku ncuro ya 11 byitabirwa n’abayobozi ba Kiliziya gatolika barimo Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi ari nawe muyobozi w’ikirenga waryo ndetse na Mme Jacqueline Kayitare Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga .

Mubyo ICK yishimira , harimo kuba yaratangije ishami ry’Uburezi rikomeje kuganwa n’abatari bacye, ndetse ikaba iteganya no gutangiza ishami ry’buzima nk’uko byagarutsweho na Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE Umuyobozi w’Ikirenga w’Ishuri rikuru gatolika rya Kabgayi (ICK).

 

 

 

 

 

Mubyo ICK yishimira , harimo kuba yaratangije ishami ry’Uburezi rikomeje kuganwa n’abatari bacye, ndetse ikaba iteganya no gutang

Tariki ya 07 Mutarama 2023, ku Gasozi k’Ibanga ry’amahoro,hibutswe ku nshuro ya Kabiri Padiri Ubald Rugirangoga umaze imyaka ibiri yitabye Imana. Musenyeri wa Diyoseze ya Cyangugu,Edouard Sinayobye yavuze ko ubutumwa yasigiye Diyosezi  bagomba kubusigasira kandi bakabukomeraho.

Musenyeri Edouard SINAYOBYE na Musenye Tadeyo NTIHINYURWA mu muhango wo kwibuka Padiri Ubald RUGIRANGOGA

 

Bamwe mu Bakirisitu bari bitabiriye ,uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya Kabiri Padiri Ubald Rugirangoga, bavuze ko yabafashije kwiyunga n’ababahemukiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuri ubu bakaba babanye neza.

Valencia Nyiramajyambere ,wari waravuze ko atazababarira abantu  bamukoreye  Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nyamara aho yigishirijwe na Padiri Ubald Rugirangoga yatanze imbabazi ubu akaba abanye neza n’abamuhemukiye.

Yagize ati »:No mu nzira ngenda numvaga ntavugana n’abantu banyiciye muri Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ,ku buryo nashyingizaga ntihagire umuntu wajyera iwanjye. Ariko aho twigishirijwe na Padiri Ubald Rugirangoga ubu  narabababariye kandi tubanye neza ».

Philippe Ngirente wo muri Paruwasi ya Mushaka yavuze ko umurage basigiwe na Padiri Ubald bagomba kuwukomeza. Yagize ati : »Nitwe tugomba gusigasira uyu murage yadusigiye. Nkuko yabidutoje kandi bikatubera  ikimenyetso cyuko atadusize turikumwe.

Bamwe mu bakristu bari bitabiriye Umuhango wo kwibuka Padiri Ubald RUGIRANGOGA

Umuvandimwe wa Padiri Ubald Rugirangoga, Reverien Rugwizangoga yavuze ko Padiri  Ubald akimara kurangiza Seminari nto muri Burasira mu Burundi yamubwiye ko agiye kwiha Imana kugira ngo azigishe Abanyarwanda urukundo.

Yagize ati « Yahungiye i Burundi kubera urwango mu gihe Abanyeshuri biganaga bari bamaze gucura umugambi wo kubica. akimara kurangiza Seminari nto ya Burasira yarambwiye  ati « :Data yazize urwango natwe twahunze kubera urwango ». Ngiye kwiha Imana mu Rwanda nigishe Abanyarwanda urukundo ».

Umuryango wa Padiri Ubald Rugirangoga wari waje kumwibuka

Musenyeri wa Arikidiyosezi ya Kigali, uri mu kiruhuko cy’izabukuru,  Tadeyo Ntuhinyurwa wahaye Padiri Ubald Rugirangoga ubupadiri muri 1984, yavuze ko yakundaga ukuri kandi waba ushaka kumwumvisha ikinyoma mu kabipfa . Yagize »: Akimara guhabwa Ubupadiri yagiye gukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Nyamasheke. Yatangiye yigisha urukundo ati mujye mukundana kandi ibyongibyo ntibizabe ikinyoma ahubwo bizabe ukuri.Yakundaga ukuri kandi waba ushaka kumwemeza ikinyoma mukabipfa ».

Munsenyeri Tadeyo NTIHINYURWA  yaje kwifatanya n’Abakirisitu baturutse imihanda yose  mu kwibuka Padiri Ubald RUGIRANGOGA.

Munsenyeri wa Diyoseze ya Cyangugu, Edouard SINABOBYE yavuze ko nka Diyoseze ndetse n’abandi bo mu mihanda yose uyu murage  yabasigiye  bazawusigasira. Yagize ati »Umurage yasize twese tuwukomeyeho muri Diyoseze. Muri Diyoze ya Cyangugu turawusigasiye cyane uw’ isengesho kuko ari ryo rihatse byose, kuko  uhura n’Imana , ukiyunga n’amateka yawe, ukababarira, ugusaba imbabazi, mbese ukagira umutima urimo Imana ,ubohotse ku bintu byose byatuma udatandukana n’Imana kugira ngo urusheho kuba Umuyobokamana ».

Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w’igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, iyi gahunda ikaba yareze  imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi Diyosezi.

Padiri Ubald yashyinguwe mu Karere ka Rusizi ahazwi nko ku Ibanga ry’Amahoro. Centre Ibanga ry’Amahoro ni agasozi gaherereye mu Kagari ka Kamatita, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi mu Burengerazuba. Ni muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Paruwasi Nkanka, Santarari Muhari. Ni agasozi gafite ubuso busaga hegitari 25 ndetse hari ibikorwa bitandukanye Padiri Ubald RUGIRANGOGA yagizemo uruhare.

Ibikorwa byo gusengera abarwayi bagakira indwara zitandukanye zirimo ibyorezo n’izindi zabaga zarabaye karande, Padiri Ubald ntabwo yabikoreraga mu Rwanda gusa kuko n’umunsi yandura Coronavirus ari nayo yaje kumuzahaza kugeza ku rupfu rwe yari amaze iminsi muri Amerika mu bikorwa by’amasengesho.

AKIMANA Erneste

 

 

Kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Mutarama 2023, muri Paruwasi Regina Pacis Remera habereye Umuhango wo gusabira Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI washyinguwe muri Bazilika ya Mutagatifu Paetero I Vatican, akaba yaritabye Imana tariki 31 Ukuboza 2022.

Mu nyigisho yatanze, Antoni Karidinali Kambanda yavuze ko Papa Benedigito wa XVI asigiye abatuye isi Umurage w’Ukwemera , urukundo n’Ukwizera. Yavuze ko yaranzwe n’urukundo ageza n’aho kwiyibagirwa.  Ibijyanye no kuba Umuhamya w’urukundo yabikubiye cyane cyane mu nyandiko zitandukanye zirimo iyo yise Deus Caritas Est /Imana ni urukundo ndetse n’indi yitwa Caritasi in Veritate aribyo bivuga ngo Urukundo mu kuri. Yagaragaje ko mu buzima bwe, Papa Benedigito wa XVI yagize umwanya uhagije wo gusabira Kiliziya arwanya urujijo n’ubuyobe kubashakaga kugoreka inyigisho za Kiliziya  cyane ko yari umuhanga mubijyanye na Tewolojiya.

Antoni Karidinali KAMBANDA yafatanyije n’abepiskopi baturutse mu ma Diyosezi atandukanye gusabira Papa Benedigito wa XVI

Musenyeri Filipo RUKAMBA Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, yavuze ko gusabira Papa Benedigito wa XVI ari umwanya mwiza wo gushimira Imana yahaye Kiliziya Umushumba w’Umuhanga wayikunze kandi akarangwa no kwicisha bugufi mu buzima bwe bwose. Yavuze ko azahora amwibukira ku nyandiko ze zuje ubuhanga zamumurikiye kuva ubwo yari atangiye amasomo ya Tewolojiya mu Nyakibanda mu 1968 , aho isi yari yugarijwe cyane cyane n’ibitekerezo by’ubwigenge cyane cyane ku Banyabulayi. Yavuze ko izi nyandiko zamufashije cyane kandi zituma akunda Tewolojiya.

Abepiskopi bitabiriye umuhango wo gusabira Papa Benedigito wa XVI

Intumwa ya Papa mu Rwanda Musenyeri Alnardo Sanchez Catalan yavuze ko gusabira Papa Benedigito wa XVI ari umwanya wo gushimira Imana Ingabire y’ubuzima yahaye Kiliziya ndetse n’umurage mwiza Papa asize wo kwitangira Kiliziya. Yavuze ko yubatse benshi binyuze mu nyigisho n’ibitabo bivuga kuri Tewolojiya yanditse ubwo yari Umuyobozi.

Myr Catalan intumwa ya Papa mu Rwanda mu mutambagiro

Papa Benedigito wa XVI Yavutse mu mwaka w’1927 avukira mu gihugu cy’Ubudage . Amazina ye ni Aloyizi Joseph Ratsinger. Yabaye umwalimu wa Tewolojiya muri Kaminuza zitandukanye, aba Arikiyepiskopi wa Munich na Fraising mu 1977. Mu 1981yagizwe umuyobozi w’ibiro bishinzwe inyigisho z’Ukwemera, ashingwa komisiyo ishinzwe Bibiliya, ndetse aba n’umuyobozi wa Komisiyo mpuzamahanga ya Tewolojiya. Yabaye Karidinali mu 1993. Muri 2005 nibwo yatorewe kuba Papa , ahabwa izina rya Benedigito wa XVI asimbuye kuri iyo mirimo Papa Yohani Pawulo wa II. Tariki 11 Gashyantare 2013, Papa Benedigito wa XVI yatangaje ko yeguye ku mirimo ya Kiliziya kubera intege nke z’izabukuru, asimburwa na Papa Francisco ukiyoboye Kiliziya gatolika kugeza magingo aya.

Manassé  MANIRAKIZA

Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, Musenyeri Musengamana Papias , avuga ko kugirango umuryango ubungabungwe unahangane n’ibyonnyi biwugarije, hari inyigisho bateganya guha abagize ihuriro ry’ingo, zizabafasha gutoza kare abazavamo abubaka ingo mu gihe kizaza, kuko uwubaka urugo aba yubakiye ubuzima bwose.

Ibi yabigafutseho ku wa gatanu taliki ya 30 Ukuboza 2022 muri Paruwasi ya Nyinawimana yo muri Diyoseze ya Byumba, ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’Urugo Rutagatifu rw’i Nazareti rwa Yozefu, Mariya na Yezu, ari naho uyu munsi wizihirijwe ku rwego rwa Doyoseze ya Byumba.

Ibirori byabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Musenyeri  MUSENGAMANA Papias Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba

Muri Diyoseze ya Byumba, uyu munsi wizihijwe binyujijwe mu bagize ihuriro ry’ingo baturutse hirya no hino mu ma  Paruwasi agize iyi Diyosezi. Abagize ihuriro ry’ingo bavuga ko nubwo bitoroshye gutegura abana bazavamo abubatse ingo beza mu bihe bizaza, ariko bagerageza kubikora.

Umwe Ati “ abari mu ihuriro ry’ingo twiyemeje gushingira ku mibanire myiza hagati yacu nk’umugabo n’umugore ndetse tugafatikanya no mu mirere myiza y’abana, tugategura umwana kuva agisamwa, akakirwa mu muryango, agakura. Ku bijyane no gutegura abana bazavamo abubaka ingo mu gihe kizaza, iyo urebye ntabwo byoroshye kubera n’ikoranabuhanga, abana baryakira vuba kandi rikabashitura, cyane cyane bagiye barangamiye ibitabubaka mu buzima. Aho niho usanga tugifite imbogamizi mu burere bw’abana ariko tugerageza kubirwanya, ariko urumva ko atari urugamba rwarwanywa n’umuntu umwe.”

Undi mukristu yagize ati “Ntabwo twavuga ngo twarujuje, turacyafite inyota yo gukomeza, kugira ngo turusheho kugira ubuzima bwiza bwa Roho ndetse n’umubiri, uwo mwana niho azaba arimo gukura uburere bwo gushinga urugo. Ariko ikindi umuntu yakongeraho, igihe musenyeri yabivugaga nagize ibyiyumviro mu mutwe wange, ntekereza nti ahari uwategura n’imishinga akajya ayigisha guhera mu bwana urubyiruko,bakaniga bakamenya ngo iyo umuntu agiye gushinga urugo bisaba iki? Ntabyige aruko yagize ya myaka y’ubukure, agiye gushinga urugo gusa, ahubwo bikazamukira mu bwana.”

Bamwe mu Babyeyi bagize Ihuriro ry’Ingo muri Diyosezi ya Byumba bagize uruhare muri Liturujiya y’umunsi mukuru w’Umuryango Mutagatifu.

Padiri Nizeyimana Pascal, Omoniye w’umuryango muri Diyoseze ya Byumba, avuga ko umuryango wubakiye mu byiciro bitandukanye,akanagaragaza ko impamvu shitani yibasiye imiryango ko iziko ariho itsindirwa.

Ati “Komisiyo y’icyenurabushyo ry’umuryango muri Diyoseze ya Byumba, ikorana n’ibyiciro bitandukanye, ndagira ngo nange ngaruke kuri bya byiciro dukoramo ubutumwa, icyiciro cya mbere kitwa abana b’ubutumwa(enface missionnaire), icyiciro cya kabiri ni urubyiruko, icyiciro cya gatatu ni abagize ihuriro ry’ingo, icyiciro cya kane ni abageni ba Kristu, kigizwe n’abagize ibyago byo ku bura umwe mu bo bashakanye, icyiciro cya gatanu kigizwe n’abakobwa bayariye iwabo. Bavandimwe biragaragara ko shitani yibasiye imiryango, kubera ko iziko ariho itsindirwa.”

Musenyeri Musengamana Papias , Umushumba wa Diyoseze ya Byumba, avuga ko kugirango umuryango ubungabungwe kandi ubashe guhangana n’ibyonnyi biwuhungabanya, hari inyigisho bateganya guha abagize umuryango w’ihuriro ry’ingo, zizabafasha gutoza kare abazavamo abubaka ingo mu gihe kizaza, kuko uwubaka urugo aba yubakiye ubuzima bwose.

Ati “Bumwe mu buryo bwo kugira ngo ibibazo bigiye byototera umuryango, umuryango kugira ngo tuwubungabunge neza, ugomba gutegurwa neza, cyane cyane abitegura gushyingirwa bagategurwa neza, bagategurwa mu gihe gihagije.

Musenyeri Musengamana, akomeza avuga ko iyi gahunda irimo kunozwa neza, ku buryo ku rwego rwa Diyoseze ya Byumba, mu minsi iri imbere bazayibagezaho.

Ati “gahunda irimo kunozwa neza, ku buryo ku rwego rwa Diyoseze ya Byumba, mu minsi iri imbere nituyibagezaho, cyane cyane urubyiruko rwitegura gushinga ingo, rukitegura kare ku buryo buhagije, uwubaka urugo aba yubakiye ubuzima bwose. Tuzi ko n’uwiga amasomo yiga amashuri abanza imyaka itandatu, ayisumbuye imyaka itandatu, kaminuza aho ho biterwa n’icyiciro umuntu yifuza kugeramo.”

Musenyeri Musengamana kandi, akomeza asaba ko ababyeyi bafite urubyiruko ndetse n’urubyiruko iyo gahunda yo kubafasha kwitegura igihe gihagije, bitegura kubaka ingo, niza bazayakira vuba.

Ati “Biratungurana rero cyangwa bikaba byatuma abantu natwe twibaza, tubyibaze uwitegura kubaka urugo akitegura ibyumweru bitatu, cyangwa kimwe se, ukwezi, amezi abairi? Gahunda ategura ni uyubuzima bwose. Aha rero nkaba ngira ngo cyane cyane ababyeyi bafite urubyiruko, ariko namwe urubyiruko iyo gahunda yo kubafasha kwitegura igihe gihagije, mwitegura kubaka ingo, muzayakire vuba, mwumve kandi ko ari ku nyungu zanyu, ku nyungu zacu, kuko uwiteguye neza abasha guhangana n’ibibazo ashobora guhura nabyo muri rwa rugo yubatse.”

Bimwe mu byonnyi byugarije imiryango harimo amakimbirane, gutandukana kwabo n’ibindi. Kuri uyu munsi kandi hakiriwe  abashya binjiye mu rugaga rw’abagize ihuriro ry’ingo. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti Umuryango mwiza, ishingiro ry’uburere bunoze.

 

UWONKUNDA Adelphine

 

Mu birori byatangijwe n’Igitambo cy’Ukaristiya, Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Nyundo, yifurije abana Noheli Nziza anasangira nabo ibyishimo by’Umunsi mukuru w’ivuka rya Nyagasani.

Abana bifurijwe Noheli Nziza na Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA

Ni ibirori byabereye kuri Catederali ya Nyundo, kuwa 29 Ukuboza 2022. Uyu munsi kandi wanatanzwemo ubutumwa burebana n’Iyogezabutumwa ry’Abana (enfance Missionnaire), umwe mu miryango y’Iyogezabutumwa ya Papa.

Mu nyigisho yatanze, Musenyeri Mwumvaneza yashimiye abarezi ku ruhare rukomeye bagira mu burere bw’abana, aribo Kiliziya y’ejo hazaza n’abogezabutumwa beza bafite imico, imigenzo n’imyifatire myiza. Yanasabye kandi abagize umuryango ko bagomba guhora bahangayikishijwe no gutanga uburere bwiza ku bana babana nabo.

Abana baturutse i Kigali ndetse n’abana bo ku Nyundo bishimiye kuba basabanye n’Umwepiskopi

Abana nabo yabasabye kuba abana bashoboye kandi bashobotse, bagakurana ubwenge n’ishyaka rya Kiliziya. Ati “Mukure mu bwenge no mubupfura kandi mwubahe bababyeyi banyu n’ababarera kugira ngo muzagire umuryango mwiza haba mungo muzashinga no mu yindi mihamagaro muzayoboka”.

Yabakanguriye gusenga no guhazwa kenshi kugira ngo baronke ingabire z’Imana. Umwana witwa HARINDIMANA Arsene wo muri Diyosezi ya Nyundo yashimiye Umwepiskopi wa Diyosezi yabo ko adahwema kubagaragariza urukundo asangira nabo iminsi mikuru, ariko cyane cyane akenshi agahamagarira ababyeyi n’abarezi  kwita ku burere bw’abana, maze amusezeranya ko batazamutenguha kubyo abifuzaho.

Naho umwana witwa Abatesi Sonia waturutse muri arikidiyosezi ya Kigali yavuze ko bishimiye gusangira ibyishimo bya Noheli n’iyogezabutumwa ry’abana na bagenzi babo bo muri Nyundo. Banabibukije amateka y’Umuryango w’Iyogezabutumwa ry’abana maze abasaba kugira ubutwari bwo gukora ibyo uwawushinze yifuza cyane cyane icyo Papa asaba abana mu iyogezabutumwa.

Muri ibyo birori kandi, abana bo mu muryango w’iyogezabutumwa (Enfants Missionnaires) bo muri arikidiyosezi ya Kigali, bifatanyije na bagenzi babo bo muri Diyosezi ya Nyundo, mu rwego rwo gusangira noheli n’ubuhamya ku iyogezabutumwa ryabo.

Tubibutse ko uretse Ibikorwa by’Iyogezabutumwa ry’abana byashinzwe mu 1843, indi miryango ishinzwe ibikorwa by’Iyogezabutumwa bya Papa ari, Urwego rukuru rwa Kiliziya rushinzwe kwamamaza ukwemera byatangijwe 1822; Ibikorwa bya Papa byitiriwe Petero Intumwa byashinzwe mu 1889, n’Ihuriro ry’Ibikorwa bya Papa by’Iyogezabutumwa ryashinzwe mu 1916.

Mu Rwanda, mu nama y’Abepiskopi Gatolika hakaba hari Ubunyamabanga bushinzwe ibikorwa bya Papa.

KALINGANIRE Erneste

Kuri uyu wa Gatanu tariki 11Ukuboza 2022, ishuri rikuru gatolika rya Kabgayi (ICK) ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri barangije amasomo mu mashami yaryo atandukanye.

Bamwe mu banyeshuri ba ICK basoje amasomo yabo

Ni ibirori byizihijwe Ku ncuro ya 11 byitabirwa n’abayobozi ba Kiliziya gatolika barimo Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi ari nawe muyobozi w’ikirenga waryo ndetse na Mme Jacqueline Kayitare Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga .

Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE na Mme Jacqueline Kayitare Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga bitabiriye ibirori.

Mubyo ICK yishimira , harimo kuba yaratangije ishami ry’Uburezi rikomeje kuganwa n’abatari bacye, ndetse ikaba iteganya no gutangiza ishami ry’Ubuzima nk’uko byagarutsweho na Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE Umuyobozi w’Ikirenga w’Ishuri rikuru gatolika rya Kabgayi (ICK).

Abahawe Impamyabumenyi n’iri shuri ni 208 . Abatsinze neza amasomo yabo bakaba bahawe ibihembo bitandukanye kuko barushije abandi.

MANIRAKIZA Manassé

Mu gihe abakirisitu bemera Yezu bitegura umunsi mukuru w’ivuka rye, ariyo Noheli ya Nyagasani, ubuyobozi bw’ishuli ryitiriwe mutagatifu Berenadeta ryo muri Paruwasi ya Kamonyi, ryahaye abanyeshuri baririererwamo noheli y’abana.

Ni igikorwa cyamaze iminsi itatu, abarererwa muri iryo shuri bahabwa inyigisho zitandukanye, bakidagadura  bakanarushwanwa mu mikino itandukanye ndetse bakanahabwa ibindi bibafasha kwishimira ivuka ry’umukiza, no kuzajya mu biruhuko banezerewe.

Noheli y’abana, ubundi ni igikorwa kiba kigamije kwinjiza abakiri bato mu birori by’ivuka rya Yezu Kristu, icyo gikorwa kikaba mbere y’umunsi mukuru nyirizina wa Noheli, uba kuwa 25 Ukuboza buri mwaka.

Abanyeshuri bahawe iminsi 3 yo gusangira ibyishimo bya Noheli

Mu ishuli rya Sainte Bernadette riri muri paruwasi ya Kamonyi, ubuyobozi bwateguriye abarererwamo ibirori by’iminsi itatu uhereye kuwa 20 kugera kuwa 22 Ukuboza 2022. Abanyeshuli bafashijwe kumenya byinshi ku munsi mukuru wa Noheli, baridagadura ndetse bakanasangira amafunguro. Uyu ni Padiri Jean d’Amour Majyambere, umuyobozi w’iryo shuli ubisobanura.

Kimwe mu byaranze uwo munsi, ni igitaramo hamwe n’ibiganiro byatambutse kuri Radio Maria Rwanda, yabasuye kuwa 21 Ukuboza 2022. Padiri Majyambere avuga ko banasanze gutumira Radio Maria Rwanda bizabafasha guha abanyeshuli ibyishimo no kubabonera urubuga rwo gutashya no kuramutsa imiryango yabo.

Ati « gutumira Radio Maria twasanze bizatuma abana babasha kubona uburyo bwo kwidagadura no guhura n’imiryango yabo. Mwabonye ukuntu bisanzura bakavuga, bakaririmba n’ibindi. Buriya bizanabakundisha itangazamakuru, nibo bazavamo abanyamakuru b’ejo hazaza ».

Ibikorwa bimwe nk’ibiganiro na Misa byatambukijwe live kuri Radio Maria Rwanda

Uyu muyobozi anavuga ko ibyo bitaramo biba ari n’umwanya wo kubasobanurira amateka ya Noheli bagakura bayazi. Avuga kandi ko mu bihe abanyeshuli baba barasoje ibizamini bategereje gutaha, baba bakeneye gufashwa guhugira ku byabagirira akamaro.

Abarererwa muri iri shuli, baba abagatolika n’abataribo, banyurwa n’ibyo ubuyobozi bwabo bubategurira, kandi ngo bose mu mbwisanzure n’amahitamo yabo. Byiringiro Yanick wiga mu mwaka wa gatatu, ubusanzwe asengera mubadivantisiti b’umunsi wa karindwi.

Agira ati « hano rwose ntabwo batubuza ubwisanzure baduha umwanya wo gusengera mu kwemera kwacu, ariko n’inyigisho baduha ari mu burere no mu myitwarire tuzikurikira twese kandi biradufasha ».

Umuyobozi w’iri shuli avuga ko ibikorwa byabo bidaheza bitewe n’ukwemere kwa buri wese, ariko ngo ntibibagirwa no kubungabunga inyigisho za kiliziya, cyane cyane babinyujije mu miryango inyuranye ya Kiliziya abenshi baba bahuriramo.

Mu baje guha aba bana Noheli no kwishimana nabo, harimo Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umushumba wa diyosezi ya Kabgayi wabasuye kuwa 21 Ukuboza 2022, akabaha impanuro za kibyeyi ndetse akabifuriza noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2023.

Kalinganire Erneste

Ku Cyumweru tariki 18 Ukuboza 2022, Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyosezi ya Byumba yizihije yubile y’imyaka 25 imaze ishinzwe.

Ni ibirori byabimburiwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Musenyeri MUSENGAMANA Papias Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba, binitabirwa n’abayobozi bo mu nzego bwite za Leta barimo Guverineri w’intara y’amajyaruguru Mme NYIRARUGERO Dancille n’abayobozi b’Uturere twa Gicumbi, Burera na Rulindo.

Mme NYIRARUGERO Dancille Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru n’abayobozi b’Uturere twa Gicumbi, Burera na Rulindo bari mu gitambo cy’Ukaristiya

Mu nyigisho yatanze , Musenyeri MUSENGAMANA Papias yagarutse ku ruhare Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro yagize mu bumwe n’Ubwiyunge bw’abanyarwanda nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’ubwitange yagaragaje mu kurwanya amakimbirane mu miryango no gufasha abakobwa babyariye iwabo. Yasabye abakristu gushyigikira Komisiyo y’ubutabera n’amahoro kugira ngo ikomeze gusana umuryango nyarwanda. Yavuze ko Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ifatanyije na Komisiyo y’Umuryango, zizakomeza gushyira imbaraga mu kwita k’Umuryango kugira ngo haboneke ibisubizo by’ibibazo biwugarije.

Musenyeri MUSENGAMANA Papias ari kumwe na Mme NYIRARUGERO Dancille Umuyobozi w’Intara y’amajyaruguru na Meya w’akarere ka Gicumbi

Mu myaka 25 ishize , nk’uko byagarutsweho na Padiri MUDACYAHWA Yohani Damascene Umuyobozi wa Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyosezi ya Byumba, Komisiyo yashoboye guhuza imiryango y’abacitse ku icumu n’abagize uruhare muri Genocide yakorewe Abatutsi mu biganiro bihoraho by’isanamitima ndetse ibashishikariza kwibumbira hamwe mu matsinda y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu ma Paruwasi atandukanye, by’umwihariko mu Mirenge ya Mutete, Muko, Kiziguro na Kiyombe. Hubatswe imidugudu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Mirenge ya Mutete , Gatsirima na Nyagatare yatujwemo abacitse ku icumu rya Genocide yakorewe Abatutsi , abagize uruhare muri Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’abanyarwanda bahungutse bavuye mu bihugu bituranye n’u Rwanda bose bakaba babanye mu mahoro. Mu bindi Komisiyo yakoze, harimo kwegera Imfungwa n’Abagororwa muri za Gereza ikabashishikariza kwemera no gusaba imbabazi abo bahemukiye , mugihe barangije ibihano bahawe ikabashyira mu matsinda y’Ubumwe n’ubwiyunge.  Abafunguwe bahabwa amatungo n’abo bahemukiye mu rwego rwo kubaremera ndetse abize imyuga itandukanye muri Gereza Komisiyo ikabaha ibikoresho bijyanye n’imyuga bize na Certicat zizabafasha kwihangira imirimo mu buzima busanzwe. Mu rwego rwo gucyemura amakimbirane mu miryango, Komisiyo yashoboye guhuza imiryango yabanaga mu makimbirane y’urudaca muri Paruwasi Rushaki , Byumba na Bungwe, imiryango igera kuri 400 ishyirwa mu matsinda y’iterambere kandi ikaba ibanye mu mahoro. Mu rwego rwo gufasha abakobwa babyariye iwabo kubona ubutabera, komisiyo yakoranye n’Urwego rwa MAGE (Inzu y’ubufasha mu by’amategeko) ndetse na RIB (Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha) abahohoteye abo bakobwa barabiryozwa ndetse abo bakobwa babona ubutabera, abana bandikwa mu bitabo by’irangamimerere ndetse abakobwa bari baratereranywe n’imiryango yabo Komisiyo yongera kubahuza. Bamwe muri aba bakobwa babyariye iwabo Komisiyo y’ubutabera n’amahoro yabasubije mu ishuri ndetse abashoboye kwiga imyuga ibaha ibikoresho bizabafasha mu kwihangira imirimo. Komisiyo kandi yahurije hamwe abakobwa babyariye iwabo mu matsinda y’iterambere , Iryitwa “wintererana rigizwe n’abakobwa 360 rikaba ribarizwamo abo muri Shangasha, Manyagiro, Cyumba, Mukarange na Bwisige. Itsinda “Humura Shenge” rigizwe n’abakobwa 400 babarizwa mu bice bya  Rukomo, Nyamiyaga, Rutare, Ruvune, Rwamiko, Gasange, Muhura na Kageyo . Hari kandi itsinda “Twugarire turugarijwe” rigizwe n’abakobwa 170 baturuka muri Rulindo, Cyungo, Buyoga na Kinihira. Aba bakobwa bafashwa kubonera abana  indryo yuzuye ndetse bagahabwa Ubwisungane mu kwivuza bagahabwa  n’amatungo abafasha gukemura bimwe mu bibazo bafite.

Padiri MUDACYAHWA Yohani Damascene Umuyobozi wa Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyosezi ya Byumba

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Mme NYIRARUGERO Dancille yashimye ibikorwa byakozwe na Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro mu kubaka Ubutabera n’amahoro mu Banyarwanda birimo, kugarurira Icyizere abangavu babyariye iwabo batereranwa n’imiryango yabo, kugira uruhare mu bumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda bashyira imbaraga muri gahunda z’isanamitima, kubakira abatishoboye ndetse no kubaka umuryango ushoboye kandi ushobotse. Yashimiye Kiliziya kubera uruhare igira mu gufatanya na Leta kubaka amahoro n’ubwiyunge ndetse asaba ko ubwo bufatanye bwakomeza kugira ngo haboneke ibisubizo by’ibibazo byugarije Umuryango nyarwanda birimo, iby’abangavu baterwa inda, amakimbirane mu miryango, Ubusinzi n’ibindi bibangamiye Umuryango.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru Mme NYIRARUGERO Dancille aganira na Musenyeri MUSENGAMANA Papias

Mu bindi komisiyo y’Ubutabera n’amahoro iteganya iteganya gukomeza gushyiramo imbaraga, harimo gukomeza kwita ku kibazo cy’amakimbirane akigaragara mu miryango ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

MANIRAKIZA Manassé

Ubwiyunge ni inzira nziza iganisha ku mukiro w’Umutima n’Uwumubiri kumuntu usabye imbabazi no kuwuzitanze”. Musenyeri Phillippe RUKAMBA

Kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2022, muri Diyosezi ya Butare, Paruwasi Rugango, habereye umunsi mukuru w’Ubwiyunge wateguwe na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyosezi Gatolika ya Butare ku bufatanye na Paruwasi ya Rugango.

Muri uyu munsi muku, imiryango 175 , igizwe n’imiryango 25 isaba imbabazi hamwe n’imiryango 150 itanga imbabazi  batangaje ubwiyunge bwabo, nyuma y’urugendo rw’imyaka ibiri babyitegura ku bufatanye na komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro.

Musenyeri Philippe RUKAMBA, ayoboye umuhango wo gusubiramo amasezerano ya batisimu y’abiyunze.

Babanje gukurikira inyigisho z’isanamitima, amateka ya jenocide, ingaruka z’icyaha, iteme ry’imibanire, no gusaba imbabazi no kuzitanga guhera mu mwaka wa 2020. Hifashishijwe kandi inyigisho zikubiye mu gatabo ka Nyakwigendera Padiri Ubald  Rugirangoga hamwe na Bibiliya Ntagatifu.

Musenyeri Philippe RUKAMBA wayoboye Igitambo cya Misa cyakiriwemo iyo miryango yagarukiye Imana, akaba yavuze ko ubwiyunge biyemeje bubaganisha ku mukiro w’imibiri n’imitima yabo.

Yongeyeho ati “Yego uyu si Umunsi mukuru wa Kiliziya usanzwe wizihizwa, ariko kuri twe, ni umunsi ukomeye w’ikura rya Kiliziya, kuko imiryango ingana itya yagarukiye Imana muri Kiliziya”.

Niringiyimana Emmanuel, Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Diyosezi ya Butare akaba avuga ko iki gikorwa bakoze kigeze ku cyiciro cya kane mu ma paruwasi amwe n’amwe naho andi akaba ageze ku cyiciro cya gatatu. Ama paruwasi 9 yo muri Diyosezi ya Butare akaba akora ibikorwa nkibi byo kwigisha ubumwe n’ubwiyunge.

Muri uwo munsi mukuru, mu muhango wayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Philippe RUKAMBA, iyo miryango yose yanasubiye mu masezerano ya batisimu bari baratatiye bakishora mu kibi, ndetse bamwe banahabwa isakaramentu rya Batisimu.

Abiyunze kuri uyu munsi bavuga ko biyemeje kuba intumwa muri bagenzi babo bakabashishikariza kubohoka bakicarana bakaganira, imbaraga bafite bakazikoresha biyubaka baniyubaka igihugu, nkuko banabisabwe n’Umuyobozo w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, nawe witabiriye icyo gikorwa.

Uretse Diyosezi ya Butare, Kiliziya Gatolika muri rusange ibinyujije mu madiyosezi hamwe no mu miryango na za komisiyo ziyishamikiyeho, ikora ibikorwa byo gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge hirya no hino mu mgihugu. Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Diyosezi ya butare yatangiye imirimo yayo mu mwaka w’1988.

Kalinganire Erneste

Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yateranye kuva tariki 29 Ugushyingo kugeza tariki 02 Ukuboza 2022, yatoreye Antoni Karidinali KAMBANDA kuba Prezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Asimbuye kuri iyo mirimo Musenyeri RUKAMBA Filipo wari umaze imyaka 6 ayibereye umuyobozi.

Mu bandi Bepiskopi batorewe inshingano nshya muri iyi nama; Musenyeri Visenti HARORIMANA Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yatorewe kuba Umuyobozi wungirije, Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA wa Diyosezi ya Nyundo atorerwa kuba Umujyanama wa mbere naho Musenyeri Edouard SINAYOBYE wa Diyosezi ya Cyangugu atorerwa kuba Umujyanama wa 2.

Komite nshya y’Inama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda

Nyuma yo gutorerwa inshingano nshya, Antoni Karidinali KAMBANDA yavuze ko Perezida w’inama y’Abepiskopi afite inshingano zo guhuza ibikorwa Abepiskoipi bose bakorera hamwe ndetse akabahagararira mu nama zinyuranye zaba izateguwe na Kiliziya gatolika ku isi ndetse no muri Afrika.Yavuze ko kandi ariwe muvugizi wa Kiliziya . Abajijwe n’itangazamakuru uko azafatanya imirimo itandukanye ashinzwe muri Kiliziya n’inshingano nshya yatorewe, yasobanuye ko adashobora kwanga ubutumwa bagenzi be bamutoreye, akaba yiteguye gufatanya n’abandi bagize Komite nshya y’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda kugira ngo bazagere ku ntego z’ubutumwa bahamagariwe gusohoza.

Antoni Karidinali KAMBANDA niwe watorewe kuyobora Inama nkuru y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda

Musenyeri RUKAMBA Filipo Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare wari umaze imyaka 6 ayoboye inama nkuru y’abepiskopi gatolika mu Rwanda yavuze ko hari ibyagezweho bishimishije n’ubwo hari byinshi bigikeneye imbaraga. Bimwe mubyo yishimira harimo kuba Prezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME yarahuye na Papa Francisco bakaganira ku mubano wa Kiliziya na Leta. Icya Kabiri gikomeye ngo ni uko u Rwanda ku ncuro ya mbere rwabonye Umukaridinali, zikaba ari imbaraga nshya kuri Kiliziya na Leta. Musenyeri Filipo RUKAMBA kandi yavuze ko hari ibyo abona bikwiye gukomeza gushyirwamo imbaraga, birimo ubutabera n’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, iyogezabutumwa ry’umuryango, iyogezabutumwa ry’urubyiruko ndetse n’uburezi.

Musenyeri Filipo RUKAMBA yari amaze imyaka 6 ayoboye Inama nkuru y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda

Antoni Karidinali Kambanda atorewe iyi mirimo mishya, ije yiyongera kukuba ari Arikiyepiskopi wa Kigali, Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, akaba ashinzwe Komisiyo y’Umuryango ndetse na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro mu nama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda. Ibi byose bikiyongera kuzindi nshingano zo kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika kusi Papa Francis, ku wa 29 Nzeri, yaramutoreye kuba umwe mu bagize Urwego rushinzwe Uburezi Gatolika ku isi. Itangazamakuru rimubajije uko azakora ubu butumwa bwose, yasubije ko utahabwa atakwanga inshingano ahubwo ko yiteguye gufatanya na bagenzi be.

Umwepiskopi utorewe kuyobora Inama y’abepiskopi gatolika mu Rwanda , ayobora mu gihe cy’Imyaka itatu , ishobora kwiyongeraho indi itatu yose ikaba itandatu. Antoni Karidinali KAMBANDA atorewe kuba Prezida w’inama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda mu gihe kiliziya gatolika iri kwinjira muri Yubile y’imyaka ibihumbi 2 ,025 ubukristu butangiye , yubile y’imyaka 125 ivanjili igeze mu Rwanda ndetse no muri yubile y’imyaka 25 ishize mu Rwanda habaye Sinodi yiswe Gacaca nkirisitu yafashije abanyarwanda gutera intambwe mu bumwe n’ubwiyunge, akaba asaba abakristu gukomeza kwivugurura no kwamamaza ivanjili bahereye mu miryango kuko ari kiliziya nto.

MANIRAKIZA Manassé

Mu birori byo Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa ku rwego rwa Kiliziya y’u Rwanda wabereye kuri Katederali ya Nyundo kuwa 23 Ukwakira 2022, Abalayiki n’abihaye Imana biyemeje gufatana urunana bagahuza imbaraga mu gushyigikira no gutera inkunga ibikorwa bya Papa by’Iyogezabutumwa.

Mu gitambo cya Misa, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, yabwiye abitabiriye ibyo birori ko kuba ibikorwa by’Iyogezabutumwa bikomoka ku balayiki  hamwe n’Abihayimana, ari ikimenyetso gikomeye cy’uko ubwo bumwe bw’izo nzego bukwiye guhora bugaragara mu bikorwa by’Iyogezabutumwa.

Yagize ati “Amateka y’ishingwa ry’Ibikorwa bya Papa, agaragaramo abalayiki hamwe n’abihayimana bitangiye uwo murimo. Ubwo bufatanye bwagombye gukomeza kuturanga no muri iki gihe kugirango natwe tuzasigire abandi uwo murage mwiza”.

Ifoto y’Urwibutso nyuma y’Ibirori byabereye kuri Paruwasi Katederali ya Nyundo

Padiri Emmanuel Gatera, Umuyobozi w’Iseminari Nkuru ya Nyakibanda watanze ubuhamya bw’ibyiza Kiliziya y’u Rwanda ikura ku nkunga ituruka kwa Papa, biturutse kw’Ituro abakilisitu batanga kw’Isi hose, rizwi nk’Ituro rya Papa, yagize ati.

“Nkatwe mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, inkunga ituruka i Roma kwa Papa, byibura ni icya kabiri cy’ibyo dukoresha byose mu kwita ku baseminari mu buzima bwa buri munsi. Uretse ibyo kandi banadufasha mu kubaka inyubako no mu bikoresho bindi bikenewe”. Yakomeje asaba ko Abihayimana bose bagomba kwifatanya n’imbaga y’abakilisitu mu gukusanya inkunga n’Ituro rya Papa.

Ku ruhande rw’Abalayiki, IZABAYO Emmanuel, Perezida w’Inama Nkuru ya Paruwasi Katederali ya Nyundo, akaba yarahamije ko ibyo babona nk’ubufasha buturuka ku ituro rya Papa, ubwabyo ari impamvu y’uko Umukirisitu wese akwiye kugira uruhare muri icyo gikorwa.

Ati “Iyo urebye muri Diyosezi yacu ya Nyundo honyine, ureba nk’amacumbi y’Abapadiri, Ababikira n’indi miryango y’Abihayimana byubatswe biturutse muri iryo turo, ugahita usanga natwe dukwiye gufasha Kiliziya gufasha abandi, kuko bigaragara ko inkunga duhabwa natwe ziba zaravuye ahandi batanga ituro ritubutse. Natwe rero, twiyemeje ko, nk’Abalayiki tutaziganda mu gushyigikira Kiliziya mw’Iyogezabutumwa”.

Radio Maria Rwanda yitabiriye ibyo birori inatambutsa Misa Ntagatifu

Padiri Leonida Ngomanziza, Umuyobozi w’Iibikorwa bya Papa mu Rwanda, ashimangira ko ibyo Kiliziya y’u Rwanda ibona ari byinshi kurenza inkunga iba yatanze. Urugero ni nk’aho mu mwaka wa 2021, u Rwanda rwatanze ituro ringana na miliyoni cumi n’icyenda, ariko rwo rugahabwa ubufasha bw’amafaranga arenga Miliyali.

Uyu munsi mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa wanahuriranye na za yubile z’Imiryango ine ya Kiliziya ishinzwe Iyogezabutumwa. Ibyo bikorwa ni:  Ibikorwa bya Papa bishinzwe kwamamaza

ukwemera, byatangijwe na Polina Mariya Jarico mu 1822; Ibikorwa bya Papa byitiriwe Petero Intumwa byashinzwe na Jeanne Bigard mu 1889, Ibikorwa bya Papa bishinzwe iyogezabutumwa ry’Abana, byatangijwe na Musenyeri Charles de Forbin-Janson mu 1843 n’Ihuriro ry’Ibikorwa bya Papa by’Iyogezabutumwa ryashinzwe na Paolo Manna mu 1916.

Ibyo bikorwa nkuko twagiye tubivuga, bikaba byaragiye byizihizwa mu ma Diyosezi atandukanye, bigasorezwa n’Umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa. Ibikorwa bya Papa mu Rwanda bikuriwe na Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe Iyogezabutumwa (OPM; Oeuvres Pontifical Missionnaires).

Kalinganire Erneste

Ku Cyumweru tariki ya 16 Ukwakira 2022, muri Paruwasi ya Janja hatagirijwe umwaka wahariwe kwita ku burezi ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri. Ni igikorwa cyabereye mu Gitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri.

Mu gutangiza umwaka w’amashuri Musenyeri HAROLIMANA yayoboye igitambo cy’Ukaristiya

Musenyeri HAROLIMANA yavuze ko yifuza ko umwaka wahariwe kwita ku burere bw’abana mu mashuri muri Diyosezi ya Ruhengeri waba uwo gushimamangira ibikorwa byo kubana kivandimwe no kwita kuri bose. Yasabye abafite aho bahurira n’uburezi gutoza abana umuco wo gusabana no gusangira ibitekerezo mu matsinda, bakabatoza umuco wo kujya impaka zubaka kuko bizatuma bubaha ibitekerezo bya bagenzi babo ndetse bakabiha agaciro bikwiye. Yabasabye kandi guha umwanya uhagije imikino n’imyidagaduro ihuza abanyeshuri ubwabo cyangwa abanyeshuri n’abarezi kuko bizabaremamo umuco mwiza wo gushyira hamwe no gukorera hamwe kandi abanyeshuri bakazarushaho kwakira impano z’abandi no kumva ko n’undi ashobora kukurusha bidateye urwango n’imvururu. Yabasabye kandi kwimakaza ibikorwa bitoza abarerwa gufashanya no gutabarana birimo guha imbaraga Caritasi zo mu mashuri, gusura no gufasha abana bahuye n’ibibazo byihariye nk’uburwayi, Ubumuga, abafite ibibazo mu myigire yabo nk’abafata mu mutwe batinze, abakunda gukererwa, gusiba kimwe n’abataye ishuri. Yashimangiye ko amashuri agomba kwimika umuco wo gusurana bagamije ko bamwe bigira ku bandi. Icyanyuma yabasabye ni ukurwanya imigirire, imvugo cyangwa ibitekerezo byaganisha ku iteshagaciro, ivangura, iheza cyangwa se akato k’uwo ariwe wese.

Musenyeri HAROLIMANA Visenti ari kumwe n’abanyeshuri mu birori byo gutangiza umwaka w’amashuri

Mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umwaka w’uburezi ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Gabin BIZIMUNGU Igisonga cy’Umwepiskopi akaba anashinzwe uburezi Gatolika muri Diyosezi ya Ruhengeri yatangaje gahunda y’ibikorwa bizaranga uwo mwaka anayishyikiriza umwepiskopi. Iyo gahunda y’ibikorwa ishingiye ku nyandiko y’ubufatanye rusange mu burezi Papa Fransisco yatangaje ku wa 12 Nzeri 2019 no ku cyerekezo cy’ikenurabushyo 2015-2035 muri Diyosezi ya Ruhengeri. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka w’uburezi igira iti « Umwana ushoboye kandi ushobotse ».

Abayobozi b’ibigo by’amashuri gatolika bishimiye ubutumwa bahawe n’umwepiskopi bahamya ko bazakomeza gukunda abana barerera Kiliziya n’igihugu

Musenyeri HAROLIMANA Visenti ari kumwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri gatolika

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yatanze impano ku banyeshuri bafite ubumuga bw’ingingo igizwe n’ibikoresho by’isuku n’iby’ishuri, atanga ubutumwa ku bagize Komisiyo y’uburezi ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri, anifatanya n’Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Jerome rwa JANJA mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’iryo shuri rimaze imyaka 40 rishinzwe. Yatanze kandi Isakaramentu ry’Ugukomezwa ku banyeshuri 13 baryigamo ndetse atanga ibyemezo by’ishimwe ku barezi bashoje amahugurwa ku kwita ku burezi bw’abana yatanzwe na Kaminuza Gatolika yo mu Gihugu cya Australiya.

Musenyeri yatanze impano ku bana bafite Ubumuga

Nyirandikubwimana Marie Goreti

Tariki 13 Ukwakira mu 1917 nibwo amabonekerwa yabereye I Fatima yarangiye, Bikira Mariya akaba yarabonekeye abana batatu aribo Lusiya , Francisco na Yasenta. Kuwa Kane tariki 13 Ukwakira 2022 Paruwasi Kadederali ya Ruhengeri yisunze Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima ku ncuro ya mbere yizihije umunsi mukuru wayo kuri iyi tariki  amabonekerwa yasorejweho.

Abakristu ba Paruwasi Katederali ya Ruhengeri bizihije umunsi wa Paruwasi yabo

Mbere y’ibirori nyirizina, Kuwa Gatatu tariki 13 Ukwakira, muri Paruwasi Katederali ya Ruhengeri haturiwe Igitambo cy’Ukaristiya nyuma hatambagizwa ishusho ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, aho abakristu bakoze urugendo ruva kuri Paruwasi Katederali rugana mu ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, Urugendo rwayobowe na Musenyeri HAROLIMANA Visenti Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri.

Kuwa Kane tariki 13 Ukwakira uyu mwaka, ibirori byabimburiwe no kuvugira hamwe Ishapule , gutega amatwi inyigisho ivuga kuri Bikira Mariya ndetse no guturira hamwe igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Musenyeri HAROLIMANA Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri. Mu nyigisho yatanze yavuze ko guhimbaza Umunsi mukuru wa Bikira Mariya, bituma abakristu bazirikana ku ruhare rwe mu buzima bwabo n’umwanya afite mu buzima bwa Kiliziya. Yavuze ko Bikira Mariya yifuza ko abakristu bahinduka bakaronka umukiro w’iteka. Yasabye abakristu gufatira urugero kuri Bikira Mariya waranzwe n’ukwemera, ukumvira no kwicisha bugufi.

Musenyeri HAROLIMANA Visenti niwe wayoboye Misa y’Umunsi mukuru

Musenyeri yibukije ko ubwo Bikira Mariya yabonekeraga Lusiya, Francisco na Yasenta yabibukije ko ari uwo mu Ijuru abizeza ko nabo bazarijyamo ariko barabanje guhura n’imibabaro myinshi. Yasabye abakristu kudacibwa intege n’imibabaro bahura nayo kuko imbaraga z’Imana zibashoboza nk’uko zashoboje abana batatu babonekewe I Fatima muri Parutigali.

Muri ibi birori, Musenyeri HAROLIMANA Visenti yanatangije ku mugaragaro ihurirori ry’inshuti za  Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima . Ni ihuriro rigizwe  n’abalayiki, abihaye Imana mu miryango itandukanye ndetse n’abasaseridoti bose biyumvamo Umuhamagaro wo kuba abahamya b’ukuri kw’Ivanjili no kubaho badatezuka ku masezerano ya Batisimu bamurikiwe n’urugero rw’Umubyeyi Bikira Mariya ndetse bamurikiwe n’ubuvunyi bwe kandi bakaba bahamagariwe kwakira neza Ubutumwa Bikira Mariya yatangiye I Fatima . Mu butumwa yabashinze harimo kumva neza no gucengerwa n’uruhare rwa Bikira Mariya mu gucungurwa kwa muntu, kwitangira ubutumwa bw’amahoro bafatira urugero kuri Bikira Mariya, guteza imbere ingendo nyobokamana I Fatima no mu Ruhengeri ku minsi mikuru ya Bikira Mariya ndetse no gufasha abantu kubona ibikoresho by’ubuyoboke.

Musenyeri HAROLIMANA yifatanyije n’abakristu mu birori by’umunsi mukuru wa Paruwasi yabo

Abagize iri huriro batangaje ko bakiramye ibyishimo byinshi ubutumwa bahawe bakaba bagiye kumenyekanisha ibyiza by’umubyeyi Bikira Mariya cyane cyane mubatamuzi.

 Ihurirori ry’inshuti za  Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima ku ikubitiro ryitabiriwe n’abasaga 62 muri Paruwasi Katedrale ya Ruhengeri. Musenyeri Visenti HARORIMANA akaba yifuza ryakwagukira  no muyandi maparuwasi ndetse rikagera no muri Diyosezi yose.

Bikira Mariya yabonekeye Lusiya, Francisco na Yasenta kuva tariki 13 Gicurasi kugeza tariki 13 Ukwakira mu 1917. Paruwasi Katederali ya Ruhengeri ikaba yarifuje kujya yizihiza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima yisunze ku itariki amabonekerwa  yasorejweho ariyo 13 Ukwakira .

MANIRAKIZA Manassé

ANDI MAFOTO

Ku Cyumweru tariki 09 Ukwakira 2022 Paruwasi ya Birambo ya Diyosezi ya Nyundo yizihije isabukuru y’imyaka 75 imaze ishinzwe.

Ni ibirori byabimburiwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyo gushimira Imana  cyatuwe na Musenyeri MWUMVANEZA Anacleti umushumba wa Diyosezi ya Nyundo afatanije n’abapadiri, abihayimana, abakristu n’inshuti za Paruwasi ya Birambo zaturutse hirya no hino mu madiyosezi atandukanye y’u Rwanda.

Musenyeri MWUMVANEZA  Anacleti yifatanyije n’abakristu ba Paruwasi ya Birambo kwizihiza Yubile y’imyaka 75

Abakristu b’iyi Paruwasi batangaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 paruwasi yongeye kwiyubaka mu nzego zose ndetse ibona n’abihaye Imana bayikoramo ubutumwa, ibi bikaba ari bimwe mubyo bishimira.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi Vestine MUKARUTESI yasabye abakristu ba Paruwasi Birambo kurangwa n’imigenzo myiza ya gikirisitu bakubaka umuryango utekanye kandi uteye imbere. Yabasabye kandi gusigasira ibikorwa by’iterambere Paruwasi yagezeho kuko uretse kuba ari ishema rya Kiliziya ngo n’inishema ry’akarere ka Karongi n’ak’igihugu muri rusange.

Abakristu ba Paruwasi birambo bitabiriye ku bwinshi ibirori byo kwizihiza Yubile ya Paruwasi yabo

Musenyeri MWUMVANEZA Anacleti yavuze ko kwizihiza Yubile y’imyaka 75 ya Paruwasi Birambo ari umwanya mwiza wo gushimira Imana ibyiza yayigejejeho. Yasabye abakristu kwivugurura no gukomera mu kwemera bagashyira imbaraga mu bikorwa by’urukundo, Yubile bizihije igatuma babera amaparuwasi akiri mato icyitegererezo.

Mu myaka 75 ishize Paruwasi ya Birambo imaze kugira abapadiri 10 bayivukamo ndetse n’abihaye Imana barimo abafreri n’ababikira 21. Ni imwe mu maparuwasi 28 agize Diyosezi ya Nyundo ikaba ibarizwa mu Karere k’iyogezabutumwa ka Kibuye. Ikora ku mirenge 7 muri 13 igize akarere ka Karongi.

UMUHOZA Vincent

 

 

Kuwa 30 Nzeri 2022 Umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta CECYDAR wizihije isabukuru y’imyaka 30 umaze ushinwe. CECYDAR ni umuryango washinzwe na Rugamba Sipiriyani n’umugore we Daphroze MUKANSANGA bagamije kwita kubana batishoboye bajya mu muhanda n’imiryango yabo.

Abitabiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 30 ya CECYDAR

Antoni Karidinali Kambanda wayoboye igitambo cy’Ukaristiya muri ibi birori yavuze ko Rugamba Sipiriyani n’umugore we Daphroza MUKANSANGA  basigiye abanyarwanda Umurage ukomeye wo kwita kubana bo mu muhanda, ashima  Communauté de L’Emmanuel kubera uburyo yawukomeyeho yita kuri aba bana kuko iyo bafashwe neza baba igisubizo mukubaka umuryango n’igihugu. Antoni Karidinali Kambanda kandi yavuze ko gahunda kiliziya ishyiraho zo kwita ku iyogezabutumwa mu muryango zigomba guhabwa imbaraga, kuko umuryango niwitabwaho uko bikwiye bizacyemura ikibazo cy’abana bajya mu muhanda.

Ibirori byabimburiwe n’igitambo cy’ukaristiya cyayobowe na Antoni Karidinali KAMBANDA afatanyije na Musenyeri Celestin HAKIZIMANA

Bamwe mu barerewe muri CECYDAR bamwe bakaba bararangije amaso ndetse bakaba bari mu mirimo itandukanye mu gihugu, bavuga ko CECYDAR yatumye bongera kugira icyizere cy’ubuzima kuri ubu bakaba bakomeje urugendo rwo kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo. Bavuze ko nyuma y’ubuzima bubi babayemo byatumye bagira ishyaka ryo gukora cyane kugira ngo batazasubira ahabi.

Abarerewe muri CECYDAR bifatanyije n’imbaga y’abakristu mugutura igitambo cy’Ukaristiya

CECYDAR ifite gahunda zitandukanye nk’iyo bise abaterashema,  ikaba ari gahunda y’igororamuco igamije gusubiza mu miryango no mu ishuri abana babaga mu muhanda. Hari gahunda yitwa ibirezi, ikaba ari gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato bafite ibyago byinshi byo kwisanga mu muhanda. Hari gahunda y’indangamirwa , igamije gukumira ubuzererezi mu bana. Hari intagamburuzwa,  bakaba ari ababyeyi bafite abana muri gahunda za CECYDAR bakaba bahabwa amahugurwa. Hari kandi gahunda y’amasonga ya Rugamba,  rikaba ari ihuriro ry’abana banyuze muri CECYDAR bagasubizwa mu miryango, kuri ubu bakaba bari mu buzima busanzwe bakora imirimo itandukanye.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa CECYDAR, yavuze ko mu myaka 30 ishize abana bagorowe basubizwa mu miryango ari ibihumbi  5,215. Imiryango 870 yafashijwe kwiyubaka. Imiryango itishoboye igera kuri 28 yubakiwe amacumbi. Abana 147 bari gufashwa muri gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato naho abana 149 bafashwa muri gahunda y’ibonezamuco.

MANIRAKIZA RMR Manassé

Mu rwego rwo kunoza imikorere, imikoranire n’imitunganyirize ya gahunda za Radio Maria, Kuva kuwa 20 kugera kuwa 25 Nzali 2022, Mu Rwanda i Kibeho ku butaka butagatifu buherereye muri Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, habereye amahugurwa yahawe Abapadiri bayobora Porogaramu za Radio Maria hamwe n’Abanditsi bakuru bayo.

Ibitabiriye amahugurwa baturutse mu bihugu 10 byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bikoresha ururimi rw’Igifaransa, aribyo u Rwanda, Uburundi, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), Togo, Bourkinafaso, Madagascar, Gabon, Guinée, Madagascar ndetse na Zambia, Igihugu gikoresha ururimi rw’Icyongereza ariko bakaba baracikanywe n’amahugurwa y’abakoresha icyongereza.

Jean Paul KAYIHURA, Umwe muri komisiyo ishinzwe Gahunda za Radio Maria mu Muryango wa Radio Maria kw’Isi, akaba akurikirana by’umwihariko porogaramu za radio Maria muri Afurika, akaba ari nawe wari uyoboye ayo mahugurwa yasabye abayahawe kuyakuramo imbaraga nshya zibafasha kunoza imikorere ya Radio Maria.

Abahuguwe i Kibeho hamwe na Anatalie Mukamazimpaka (Uwabonekewe)

Yagize ati “ Radio Maria ni imwe kw’Isi. Niyo mpamvu gahunda za Radio Maria aho iri hose zitagomba kubusanya. Guhura rero birabafasha gusangira ubunararibonye cyane cyane ko harimo abamaze igihe kinini bakora ubutumwa muri Radio Maria hakaba n’abamazemo igihe Gito ».

Yakomeje avuga ko Umuryango wa Radio Maria kw’Isi ushishikajwe no kubona Radio Maria zikora neza iyogezabutumwa mu bihugu zibarizwamo, ariko aho ziri hose bakabona inyigisho n’ubutumwa bumwe kuko na Kiliziya ari imwe.

Padiri Roger WAWA, Umuyobozi wa Gahunda za Radio Maria muri RDC (yari ihagarariwe na Radio Maria RDC n’amashami yayo 5) akaba ari n’umwe mu batanze amahugurwa, yishimiye imbaraga umuryango wa Radio Maria kw’Isi ukoresha kugira ngo Radio Maria ikomeze gukora neza ubutumwa bwayo.

Muri ayo mahugurwa kandi, Padiri Livio FANZAGA, Umuyobozi wa Radio Maria y’Ubutariyani wanatanze ikiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga, yabwiye abahuguwe ko Radio Maria ari impano y’Umubyeyi Bikira Mariya ubwe, bityo abazikoramo bakaba bagomba kugira imigenzereze nk’iye.

Ati «  Mumenye ko nyiri iyi Radio dukorera ari umuntu waranzwe n’imyitwarire iboneye muri byose. Natwe rero tugomba kugenza nkawe, tukamufasha gukiza Isi ». yakomeje avuga ko Radio yMariya y’Ubutaliyani izakomeza kugira uruhare mu gutangiza izindi radio Maria hirya no hino muri Afurika, kuko kuri uyu mugabane hari abantu bakunda Bikiramariya cyane.

Ati «  Afurika niwo mugabane ugifite abakirisitu benshi kandi bafite ishyaka ryo gukunda Bikiramariya. Tuzakomeza kugira uruhare mu gutangiza izindi Radio Maria muri afurika, muri iyi myaka icumi iri imbere ».

Abahawe amahugurwa hamwe n’abakozi ba Radio Maria Rwanda

Abahuguwe kandi banabonye umwanya wo gusobanurirwa ku mabonekerwa yabereye i Kibeho ndetse banatemeberezwa ibice bimwe na bimwe bigize Ubutaka Butagatifu bwa Kibeho, mu birebana n’Amabonekerwa.

Banasuye Radio Maria Rwanda ku kicaro cyayo i Kibagabaga mu mujyi wa Kigali, basobanurirwa imikorere yayo ndetse  banirebera  uburyo bahura n’abakirisitu mu gikorwa cyo kuyitera inkunga muri Paruwasi ya Kimihurura. Mu gihe cy’Amahugurwa kandi, Radio Maria Rwanda yafashije mu gutambutsa gahunda zimwe na zimwe zanyanyujijwe kuri amwe mu ma radio yo muri Afurika.

 Kalinganire Erneste

Kuri iki cyumweru tariki ya 02 Ukwakira 2022, Arikiyepiskpi wa Kigali akaba n’umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo Antoni Karidinali KAMBANDA yagiriye uruzinduko rwa gishumba muri Gereza ya Mageragere aho yifatanyije n’abakristu mu birori byo kwizihiza Umunsi mukuru wa Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu Santarali ya Mageragere yisunze . Muri ibi birori kandi Antoni Karidinali KAMBANDA yanatanze isakaramentu ry’Ugukomezwa ku bakristu 23 bateguwe.

Antoni Karidinali KAMBANDA kuri iki Cyumweru yasuye Gereza ya Mageragere

Kuva kuwa Kabiri tariki 20 kugeza ku cyumweru tariki 26, Radio Maria Rwanda yasuye abakristu ba Paruwasi Kimihurura aho bayakiranye ibyishimo byinshi nyuma y’imyaka irenga ibiri yari ishize itabasura kubera Covid-19.

Muri uru ruzinduko rwayo, abakristu bafashije Radio Maria Rwanda muri gahunda zitandukanye zirimo kwitabira ibiganiro bitambuka kuri Radio, gufasha abayitega amatwi mu ishapule ndetse no mu gitambo cy’Ukaristiya cyaturwaga buri gitondo saa 06h30.

Abakirisitu ba Paruwasi Kimihurura bishimira ko Radio Maria Rwanda yabasuye

Mbere yo gutangira uruzinduko rwayo muri iyi Paruwasi, abakristu bahawe amabahasha azakusanyirizwamo inkunga zo kuyishyigikira ndeste muri buri Misa hashyirwaho agaseke kihariye mu mwanya wo gushimira Imana mu rwego rwo kuyigaragariza urukundo. Muri rusange Radio Maria Rwanda yasoje uruzinduko rwayo muri Paruwasi Kimihurura abakristu bamaze gukusanya inkunga  Isaga ibihumbi 650 (650000).

Ubwo Radio Maria Rwanda yasozaga uruzinduko rwayo muri Paruwasi Kimihurura ku Cyumweru tariki 25 Nzeri 2022 , Abapadiri  bayoboye gahunda za Radio Maria mu bihugu by’Afrika biri mu nsi y’ubutayu bwa Sahara ndetse n’abanditsi bakuru b’ayo ma Radio, bitabiriye Misa ya mbere aho bari mu rugendoshuri rugamije kwigira ku banyarwanda ibijyanye n’uburyo bashyigikira Radio Maria Rwanda. Aba bapadiri n’abanditsi bakuru ba Radio Maria bari bamaze iminsi 6 mu mahugurwa yaberaga I Kibeho mu Rwanda, kuri iki Cyumweru aya mahugurwa bakaba barahisemo kuyasoreza muri Paruwasi ya Kimihurura iherereye muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Amwe mu mafoto y’abapadiri bayoboye gahunda za Radio Maria muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara . Aha bari muri Paruwasi Kimihurura Ubwo Radio Maria Rwanda yasozaga uruzinduko rwayo

Radio Maria Rwanda yasuye Paruwasi ya Kimihurura mu rwego rwo kwifatanya n’abakristu kwitegura guhimbaza isabukuru y’umwaka 1 Paruwasi imaze, bikaba biteganyijwe ko izizihizwa tariki 02 Ukwakira 2022. Paruwasi ya Kimihurura yashinzwe tariki 02 Ukwakira muri 2021 iragizwa Bikira Mariya Umubyeyi Utabara Abakristu.

MANIRAKIZA Manassé

ANDI MAFOTO Y’ABAPADIRI N’ABANDITSI BAKURU BA RADIO MARIA ZO MURI AFURIKA YO MUNSI Y’UBUTAYU BWA SAHARA/ IBIHE BYIZA BAGIRIYE IKIGALI N’IKIBEHO

Abapadiri bashya bayoboye gahunda za Radio Maria muri Afrika na Madagascar bakaba baturuka mu bihugu bivuga igifaransa ndetse n’abanditsi bakuru kuva kuri uyu wa Kabiri Tariki 20 Nzeri , bitabiriye amahugurwa ku mibereho ya Radio Maria akaba agiye kubera IKibeho mu Rwanda.

Abapadiri bashya n’abanditsi bakuru bitabiriye amahugurwa i Kibeho

Mbere y’Uko berekeza I Kibeho , kuri uyu wa Kabiri babanje gusura icyicaro cya Radio Maria Rwanda giherereye I Kibagabaga mu mujyi wa Kigali.

Abapadiri bashya ubwo biteguraga kujya mu mahugurwa i Kibeho babanje gusura icyicaro gishya cya Radio Maria Rwanda baganira n’umuyobozi wa Radio Maria Rwanda Mme NYIRAREBE Georgette.

Andi mafoto

Kuva kuwa Gatandatu tariki 06  kugeza Kucyumweru tariki 07 Kanama 2022, urubyiruko rusaga ibihumbi cumi na bitanu rwaturutse mu maparuwasi 28 agize Diyosezi ya Nyundo rwakoreye urugendo nyobokamana ku murwa wa Bikira Mariya Umubyeyi w’abakene uherereye muri Paruwasi Crête Congo Nil.

Urubyiruko rwa Diyosezi ya Nyudo rwitabiriye urugendo nyobokamana

Musenyeri MWUMVANEZA Anaclet Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo yasabye Urubyiruko kumenya gushishoza birinda ibitekerezo bibayobya , bakihatira gukora cyane biteza imbere kuko ari amizero ya Kiliziya n’igihugu. Yagize ati “rubyiruko, mukunze kugaragaza ko mufite ibibahugije byinshi bituma mutagaragara mu bikorwa bya kiliziya, ndabasaba ngo mube aba mbere mukwitabira misa ntagatifu kandi mube abambere mugushyigikira imiryangoremezo y’aho mubarizwa kuko arimwe mizero ya kiliziya. Nk’urubyiruko mufite imbaraga muhagurukire umurimo mwiza kandi unoze, mwirinde ubunebwe, mwirinde yamvugo yadutse ngo “nta myaka ijana” igatuma bamwe banebwa ntibongere gukora.Yakomeje agira ati “abenshi mu rubyiruko bashaka kubaho badakora, bakigenga ku buryo ababyeyi babo baba batakivuga. Abenshi mu rubyiruko bashaka gukira batavunitse badakozwa iby’umurimo, bityo bamwe bakaba imbata yo kwishora mu ngeso mbi zirimo: kwiba , gusinda, uburaya, uburiganya n’izindi. Yagize ati rubyiruko turabasaba dukomeje ngo amaraso yanyu ashyushye ntimuyakoreshe mubidakwiye ahubwo imbaraga mufite muzikoreshe mwiteza imbere kuri roho no ku mubiri bityo ahazaza hanyu hazabashimishe kuko iterambere rya Kiliziya n’igihugu arimwe rishingiyeho. Inyota gushakashaka ibintu by’ubuntu  mutavunikiye muyisezerere.

Mgr MWUMVANEZA Anaclet Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo(Ufite inkoni y’Ubushumba)

Bamwe murubyiruko nyuma yo gukurikira ubutumwa bw’umwepiskopi bubashishikariza gukora no kwitangira ibikorwa bya kiliziya, bavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu bikorwa bibahuriza hamwe bagamije kubageza ku iterambere birimo kwibumbira hamwe mu bimina byo kubitsa no kugurizanya.

Urubyiruko rwitabiriye urugendo nyobokamana rugira n’uruhare muri Liturujiya

Uru rugendo nyobokamana urubyiruko rwakoreye ku murwa wa Bikira Mariya Umubyeyi w’abakene barukoze mu gihe hari hashize imyaka isaga itatu bataruhakorera kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije isi. Ni urugendo rufite umwihariko kuko urubyiruko rukora urugendo rurerure ku buryo hari n’abakora urugendo rw’iminsi ibiri kugira ngo bagere kuri uyu murwa..

Ibikorwa byakorewe kuri uyu murwa birimo; gutega amatwi amateka y’umurwa wa Bikira Mariya Umubyeyi w’abakene, gutarama bagaragaza impano bifitemo, gutega amatwi ibiganiro byateguwe na ba Padiri Omoniye b’urubyiruko, guturira hamwe igitambo cy’ukaristiya, Kuvugira hamwe Rozari ntagatifu no Guterera Umusozi wa Karuvariyo bakora inzira y’umusaraba.

Umurwa wa Bikira Mariya Umubyeyi w’abakene washinzwe n’Umwepiskopi wa mbere wa Diyosezi ya Nyundo Musenyeri BIGIRUMWAMI Aloys nyuma yo gukorera urugendo Nyobokamana I “Bane” aho Bikira Mariya yabonekeye Mariete Beko amubwirako ari Umubyeyi w’abakene. Icyo gihe yatuye Diyosezi ya Nyundo Bikira Mariya Umubyeyi w’abakene. Kuva mu mwaka w’I 1954 uyu murwa watangiye kwakira abakristu baturutse hirya no hino bawukoreraho Urugendo nyobokamana.

MANIRAKIZA Manassé

Paruwasi ya Nyagahanga ni imwe mu maparuwasi 23 agize Diyosezi ya Byumba, ikaba yarashinzwe mu mwaka w’1947 ku itariki ya mbere Kanama.

Paruwasi Nyagahanga iri kwizihiza Yubile y’imyaka 75

Kuri uyu wa 31 Nyakanga 2022, iyi paruwasi ikaba yizihije yubile y’imyaka 75 imaze ishinzwe. Yashinzwe n’abapadiri bo mu muryango w’abamisiyonei ba Afurika bera (Les Peres Blancs). Yatangiranye n’abakirisitu 20 gusa, ubu ikaba ifite abagera ku bihumbi mirongo ine na birindwi Magana inani na mirongo cyenda ana batandatu (47896) bangana na 54,5% by’abaturage bose batuye ku buso bw’iyi paruwasi.

54,5% by’abaturage ba paruwasi ya Nyagahanga ni abakilisitu gaturika

Kuva yashingwa kugeza uyu munsi, abapadiri 85 nibo bamaze kuyikoreramo ubutumwa. Yizihije yubile y’imyaka 75 imaze kwera imbuto nyinshi zirimo kogeza inkuru nziza ya Yezu Kristu ndetse ikaba yaranibarutse abihayimana 23. Harimo abapadiri 8 barimo na Musenyeri Augustin MISAGO wayoboye diyosezi ya Gikongoro. Yibarutse kandi abafurere 4 hamwe n’ababikira 11.

Mu kwizihiza iyi yubile, Paruwasi ya Nyagahanga yanungutse umupadiri mushya, Padiri Innocent Ndayambaje uvuka muri paruwasi ya Kora muri Diyosezi ya Nyundo ariko akaba yarasabye kuba umupadiri wa diyosezi ya Byumba akabyemererwa n’uwari musenyeri w’iyo diyosezi, Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien NZAKAMWITA.

Diyakoni Innocent NDAYAMBAJE ahabwa ubupadiri

Padiri Innocent Ndayambaje akaba abaye umupadiri wa 9 wa paruwasi Bikila Maliya utuma twizera Nyagahanga.

Musenyeri Papiyasi MUSENGAMANA, umushumba wa diyosezi ya Byumba akaba yashimiye abakirisitu b’iyi paruwasi ku rugero rwiza rw’ubukirisitu batanga, anabasaba gukomeza kurerera Imana abazayikorera mu gihe kizaza.

Ernest Kalinganire

Kuwa Gatandatu tariki 21 Gicurasi 2022, Abakristu gatolika bagera kubihumbi birindwi (7000) bakoreye urugendo nyobokamana i Kibeho k’Ubutaka Butagatifu barangajwe imbere n’Umwepiskopi wabo Antoni Karidinali KAMBANDA.

Abakristu ba Arikidiyosezi ya Kigali bageze i Kibeho

Mu ijambo yagejeje kuri iyo mbaga, yavuze ko ari umwanya mwiza wo gushimira Imana yatumye babasha kugera i Kibeho, nyuma y’imyaka ibiri yari ishize batahakorera Urugendo Nyobokamana kubera Icyorezo cya Covid-19. Yavuze ko ari umwanya mwiza wo gutura Umubyeyi Bikira Mariya ingo z’abakristu kuko yazibaye hafi mu gihe cy’Icyorezo cya Covid-19 igihe kiliziya zari zikinze bituma zitazima. Karidinali kandi yavuze ko Umubyeyi Bikira Mariya yumva ibibazo by’umuryango kuko awitaho mu buryo bwihariye, bityo asaba abakristu kumutura ingo zifite ibibazo muri iki gihe cyane cyane izifitanye amakimbirane. Yasabye abakristu kwimika Umubyeyi Bikira Mariya mu ngo zabo bakamwiyambaza buri munsi kuko abagoboka kandi akababonera ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo.

Antoni Karidinali KAMBANDA Arikiyepiskopi wa Kigali

Antoni Karidinali KAMBANDA yavuze ko Arikidiyosezi ya Kigali ifitanye igihango gikomeye n’Umubyeyi Bikira Mariya kuko ifite amaparuwasi menshi yamwisunze bityo asaba abakristu gukomera kuri uwo Mubyeyi ndetse bakamuraga n’abato.

Asoza ubutumwa bwe, Karidinali KAMBANDA yasabye abakristu kwiyambaza Bikira Mariya mu rugendo rwa Sinodi barimo kugira ngo ruzabafashe kwivugurura mu bukristu.

AMAFOTO AGARAGAZA UKO URUZINDUKO RWAGENZE

MANIRAKIZA Manassé

Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Mata 2022 muri Paruwasi Cathedrale ya Butare habaye inama yahuje abahagarariye Radio Maria Muri Paruwasi 10 za Diyosezi ya Butare. Iyi nama yari igamije gutegura imigendekere myiza y’igikorwa cya Mariathon ya 12 muri Paruwasi zabo no muri diyosezi muri rusange.

Inshuti za Radio Maria Rwanda zihagarariye abandi muri Diyosezi ya Butare zitabiriye inama Itegura Mariyatoni ya 12

Abitabiriye inama bishimiye kongera guhura nyuma y’uko icyorezo cya  Covid-19 kinjejeje macye, baniyemeza gukora uko bashoboye ngo iyi Mariyatoni izagende neza iwabo. Paruwasi zahagarariwe muri iyi nama ni: Kiruhura, Save, Ngoma, Katederali Butare, Rango, Mugombwa, Rugango, Kansi, Higiro na Gikore.

Manassé MANIRAKIZA

Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mata 2022, muri Diyosezi ya Kabgayi ahahoze icyicaro cya Radio Maria Rwanda hahuriye abahagarariye Radio Maria Rwanda muri Paruwasi 13 zatoranyijwe bagezwaho ubutumwa bubahamagarira kuzagira uruhare muri Mariyatoni ya 12 iteganyijwe muri Gicurasi 2022.

Inshuti za Radio Maria Rwanda zihagarariye abandi muri Diyosezi ya Kabgayi bakoreye inama itegura Mariyatoni ahahoze icyicaro cya Radio Maria Rwanda mu mujyi wa Muhanga

Bamwe mu bakristu bahagarariye inshuti za Radio Maria Rwanda muri Paruwasi Katedrali ya Kibungo, Bare, Rukira, Rukoma na Mukarange, kuri uyu wa 2 tariki 26 Mata, bahuriye ku cyicaro cya Paruwasi Katedrali ya Kibungo, mu nama igamije gutegura igikorwa cya Mariyatoni(Mariathon) ya 12 izaba kuba tariki ya 5 kugeza Ku ya 7 Gicurasi 2022.

Bamwe mu Bakristu bahagarariye inshuti za Radio Maria Rwanda i Kibungo

Iyi  nama yari yatumiwemo abahagarariye Ama Paruwasi 7, bakaba bafite ubutumwa bwo gufasha Radio Maria Rwanda gukurikirana uko igikorwa cya Mariyatoni kizagenda mu ma Paruwasi bakomokamo.

Muri iyi nama, bibukijwe inkomoko ya Mariyatoni, impamvu yayo kuri Radio Maria Rwanda kuri iyi nshuro, banarebera hamwe uko izakorwa hagamijwe kugera Ku musaruro ukwiye w’inkunga ya miliyoni 80 zizafasha Radio Maria kwishyura icyiciro cya nyuma cy’umwenda ifitiye abafatanyabikorwa ndetse no kuyibeshaho mu mezi ya Mariyatoni ya Gicurasi na Kamena.

Abo mu ma Paruwasi 2 ari yo Kansana na Rwamagana batashoboye kuboneka, bo iki gikorwa bamaze igihe bacyitegura, dore ko ab’i  Rwamagana bo bazasurwa na Radio Maria Rwanda muri icyo gikorwa, naho Kansana bakaba barateguye inama iwabo ku cyumweru tariki ya 1 Gicurasi 2022

Abitabiriye inama bahawe ibikoresho bazifashisha muri Mariyatoni, batahana umugambi wo gutegura inama zibahuza n’abagize komite hamwe n’inzego za Paruwasi basanzwe bakorana nazo mu gikorwa nk’iki babifashijwemo n’ubuyobozi bwa Paruwasi.

Muri iyi nama kandi, abahagarariye inshuti za Radio Maria Rwanda muri buri Paruwasi, batahanye umuhigo wabo, mu rwego rwo gukorera Ku ntego. Igikorwa nk’iki kandi cyanabereye muri Diyosezi ya Kabgayi aho abahagarariye Radio Maria Rwanda muri Paruwasi 13 zigize iyi Diyosezi, bahuriye ahahoze Ikicaro cya Radio Maria Rwanda I Muhanga.

MANIRAKIZA Manassé

Assemblée Générale de Radio Maria Rwanda

Photo de l’Assemblée Générale de Radio Maria Rwanda

Organe des résolutions des Conflits/Radio Maria Rwanda

Organe des résolutions des Conflits:  NYIRANKURIZA Pelagie, RUKUNDO Alexis et Beretirde

Le nouveau Comité exécutif DUSINGIZIMANA Emmanuel (Trésorier), Dr RUTWAZA Bernardin (Secrétaire), NYIRAREBE Georgette (Présidente), HABIMANA Théoneste(Vice Président), SENANI Ephrem Abbé Directeur éditorial de Radio Maria Rwanda.

Le nouveau Comité exécutif de Radio Maria Rwanda

Kuwa Gatandatu tariki 23 Mata 2022 Radio Maria Rwanda yungutse abayobozi bashya barimo n’Umuyobozi w’Umuryango Radio Maria Rwanda binyuze mu matora yabereye I Kigali.

Umuhuzabikorwa wa Radio Maria muri Afrika Paolo TAFURI yavuze ko yishimira ko Umuryango wa Radio Maria urushaho kwaguka kandi ukunguka imbaraga kubera abanyamuryango bawo bawugana batandukanye kandi bafite ubumenyi butandukanye. Yavuze ko abayobozi batowe bafite imbaraga n’ubushobozi, bityo akaba yizeye ko bazasohoza neza ubutumwa bwabo kandi baharanira ko Radio Maria Rwanda igera ku ntego zayo.

Umuyobozi mushya w’Umuryango Radio Maria Rwanda NYIRAREBE Georgette yavuze ko yishimiye ubutumwa yatorewe bwo kogeza Ivanjili. Yavuze ko afatanyije na bagenzi be batowe , biteguye gukomereza aho abayobozi bacyuye igihe bari bagejeje baharanira ko ubutumwa bwa Kiliziya bwogera mu Rwanda no ku isi yose.

Abayobozi batowe ni NYIRAREBE Georgette Umuyobozi w’umuryango Radio Maria Rwanda, HABIMANA Théoneste Umuyobozi wungirije w’Umuryango Radio Maria Rwanda, DUSINGIZIMANA Emmanuel Umubitsi na Dr RUTWAZA Bernardin Umunyamabanga. Aba bayobozi bakazafatanya na Padiri SENANI Ephrem Umuyobozi wa gahunda za Radio Maria Rwanda. Mu bandi bayobozi batowe harimo abagize akanama nkemurampaka aribo: RUKUNDO Alexis,  NYIRANKURIZA Pelagiya, na Beretirida.

Abayobozi bashya ba Radio Maria Rwanda batowe .

MANIRAKIZA Manassé

From 9 to 12 December 2021, the International Eucharistic Congress was held at Archdiocese of Kigali for the first time in Rwanda Catholic Church history.

International Eucharistic Congress in Rwanda celebrated for four days in various parishes of  Archdiocese of Kigali   such as   Regina Pacis Remera Parish, Sainte Famille Parish,  Saint Chrles Lwanga Nyamirambo Parish and Saint Michael Cathedral Parish.

The first day of Congress was preceded by a morning prayer led by Antoine Cardinal KAMBANDA, Archbishop of Kigali. He recalled the place of the Psalms in the Liturgy and thanked the Liturgical Commission for translating a prayer book (Brevial) into Kinyarwanda.

 The Bishop of Ruhengeri Diocese, Mgr Vicent Harorimana, who represents the Rwanda Bishops Conference at the International Eucharistic Congress, thanked God for the gift gives to Catholic Church in Rwanda that was represented at the 52nd International Congress in Budapest, Hungary.

“The Eucharist unites the brethren and gives us a reformation in faith. It gives us a better understanding of our faith, especially Jesus in the sacrament of the Eucharist, the Eucharist in the mission of the Church and in the life of Christians. ” He said

During the celebration, there were testimonies of various people including, priests, brothers, sisters and christians who met Jesus in the holly sacrament of the Eucharist.

In his testimony on the third day of Congress,  Father Eugene Niyonzima testified that in his weakness he drew on the knowledge and love of the Eucharist. « The Eucharist glorifies me as a pillar of heaven, » he said. He added that the beloved of the Eucharist, Jesus comes from the heart full of love, true love, and salvation.

In that day, there was also a procession of the Holy Sacrament was held from the parish of Saint Charles Lwanga Nyamirambo to Saint Michael’s Cathedral parish.

In his message: The Eucharist , a source of Life, Compassion and Reconciliation given by Mgr. Smaragde MBONYINTEGE, Bishop of Kabgayi Diocese , reminding the public  that Jesus wanted to approach them  with his Body and Blood in the Eucharist.

Mgr. INJE HWANG, the Secretary in the Nuncio Apostolic Office in Rwanda, expressed the Pope’s desire and said that love of Christ in the Eucharist be extended to all but in particular Rwandans. “I wish the power of love would spread to this beautiful country of a thousand mountains,” he added.

Despite the fact that the International Eucharistic Congress celebrated in Rwanda while it was facing the covid-19 pandemic, the participants of the Congress were pleased with what happened, even if it was the first time. International Eucharistic Congress on national level celebrated with the recognition of the theme: Eucharist, a Source of Life, Compassion and Reconciliation.   Globally, the 52nd Eucharistic Congress was celebrated with the theme “All my springs are in You » (Ps, 87,7).

By MUBASHANKWAYA Fulgence

WP Radio
WP Radio
OFFLINE LIVE