podcast des dons

Nouvelles

Antoni Karidinali KAMBANDA yatorewe kuba Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

6 décembre 2022

Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yateranye kuva tariki 29 Ugushyingo kugeza tariki 02 Ukuboza 2022, yatoreye Antoni Karidinali KAMBANDA kuba Prezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Asimbuye kuri iyo mirimo Musenyeri RUKAMBA Filipo wari umaze imyaka 6 ayibereye umuyobozi.

Mu bandi Bepiskopi batorewe inshingano nshya muri iyi nama; Musenyeri Visenti HARORIMANA Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yatorewe kuba Umuyobozi wungirije, Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA wa Diyosezi ya Nyundo atorerwa kuba Umujyanama wa mbere naho Musenyeri Edouard SINAYOBYE wa Diyosezi ya Cyangugu atorerwa kuba Umujyanama wa 2.

Komite nshya y’Inama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda

Nyuma yo gutorerwa inshingano nshya, Antoni Karidinali KAMBANDA yavuze ko Perezida w’inama y’Abepiskopi afite inshingano zo guhuza ibikorwa Abepiskoipi bose bakorera hamwe ndetse akabahagararira mu nama zinyuranye zaba izateguwe na Kiliziya gatolika ku isi ndetse no muri Afrika.Yavuze ko kandi ariwe muvugizi wa Kiliziya . Abajijwe n’itangazamakuru uko azafatanya imirimo itandukanye ashinzwe muri Kiliziya n’inshingano nshya yatorewe, yasobanuye ko adashobora kwanga ubutumwa bagenzi be bamutoreye, akaba yiteguye gufatanya n’abandi bagize Komite nshya y’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda kugira ngo bazagere ku ntego z’ubutumwa bahamagariwe gusohoza.

Antoni Karidinali KAMBANDA niwe watorewe kuyobora Inama nkuru y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda

Musenyeri RUKAMBA Filipo Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare wari umaze imyaka 6 ayoboye inama nkuru y’abepiskopi gatolika mu Rwanda yavuze ko hari ibyagezweho bishimishije n’ubwo hari byinshi bigikeneye imbaraga. Bimwe mubyo yishimira harimo kuba Prezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME yarahuye na Papa Francisco bakaganira ku mubano wa Kiliziya na Leta. Icya Kabiri gikomeye ngo ni uko u Rwanda ku ncuro ya mbere rwabonye Umukaridinali, zikaba ari imbaraga nshya kuri Kiliziya na Leta. Musenyeri Filipo RUKAMBA kandi yavuze ko hari ibyo abona bikwiye gukomeza gushyirwamo imbaraga, birimo ubutabera n’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, iyogezabutumwa ry’umuryango, iyogezabutumwa ry’urubyiruko ndetse n’uburezi.

Musenyeri Filipo RUKAMBA yari amaze imyaka 6 ayoboye Inama nkuru y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda

Antoni Karidinali Kambanda atorewe iyi mirimo mishya, ije yiyongera kukuba ari Arikiyepiskopi wa Kigali, Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, akaba ashinzwe Komisiyo y’Umuryango ndetse na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro mu nama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda. Ibi byose bikiyongera kuzindi nshingano zo kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika kusi Papa Francis, ku wa 29 Nzeri, yaramutoreye kuba umwe mu bagize Urwego rushinzwe Uburezi Gatolika ku isi. Itangazamakuru rimubajije uko azakora ubu butumwa bwose, yasubije ko utahabwa atakwanga inshingano ahubwo ko yiteguye gufatanya na bagenzi be.

Umwepiskopi utorewe kuyobora Inama y’abepiskopi gatolika mu Rwanda , ayobora mu gihe cy’Imyaka itatu , ishobora kwiyongeraho indi itatu yose ikaba itandatu. Antoni Karidinali KAMBANDA atorewe kuba Prezida w’inama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda mu gihe kiliziya gatolika iri kwinjira muri Yubile y’imyaka ibihumbi 2 ,025 ubukristu butangiye , yubile y’imyaka 125 ivanjili igeze mu Rwanda ndetse no muri yubile y’imyaka 25 ishize mu Rwanda habaye Sinodi yiswe Gacaca nkirisitu yafashije abanyarwanda gutera intambwe mu bumwe n’ubwiyunge, akaba asaba abakristu gukomeza kwivugurura no kwamamaza ivanjili bahereye mu miryango kuko ari kiliziya nto.

MANIRAKIZA Manassé

WP Radio
WP Radio
OFFLINE LIVE