podcast des dons

information

Abapadiri bayobora gahunda za Radio Maria muri Afurika n’abakozi babungirije bahawe amahugurwa

4 octobre 2022

Mu rwego rwo kunoza imikorere, imikoranire n’imitunganyirize ya gahunda za Radio Maria, Kuva kuwa 20 kugera kuwa 25 Nzali 2022, Mu Rwanda i Kibeho ku butaka butagatifu buherereye muri Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, habereye amahugurwa yahawe Abapadiri bayobora Porogaramu za Radio Maria hamwe n’Abanditsi bakuru bayo.

Ibitabiriye amahugurwa baturutse mu bihugu 10 byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bikoresha ururimi rw’Igifaransa, aribyo u Rwanda, Uburundi, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), Togo, Bourkinafaso, Madagascar, Gabon, Guinée, Madagascar ndetse na Zambia, Igihugu gikoresha ururimi rw’Icyongereza ariko bakaba baracikanywe n’amahugurwa y’abakoresha icyongereza.

Jean Paul KAYIHURA, Umwe muri komisiyo ishinzwe Gahunda za Radio Maria mu Muryango wa Radio Maria kw’Isi, akaba akurikirana by’umwihariko porogaramu za radio Maria muri Afurika, akaba ari nawe wari uyoboye ayo mahugurwa yasabye abayahawe kuyakuramo imbaraga nshya zibafasha kunoza imikorere ya Radio Maria.

Abahuguwe i Kibeho hamwe na Anatalie Mukamazimpaka (Uwabonekewe)

Yagize ati “ Radio Maria ni imwe kw’Isi. Niyo mpamvu gahunda za Radio Maria aho iri hose zitagomba kubusanya. Guhura rero birabafasha gusangira ubunararibonye cyane cyane ko harimo abamaze igihe kinini bakora ubutumwa muri Radio Maria hakaba n’abamazemo igihe Gito ».

Yakomeje avuga ko Umuryango wa Radio Maria kw’Isi ushishikajwe no kubona Radio Maria zikora neza iyogezabutumwa mu bihugu zibarizwamo, ariko aho ziri hose bakabona inyigisho n’ubutumwa bumwe kuko na Kiliziya ari imwe.

Padiri Roger WAWA, Umuyobozi wa Gahunda za Radio Maria muri RDC (yari ihagarariwe na Radio Maria RDC n’amashami yayo 5) akaba ari n’umwe mu batanze amahugurwa, yishimiye imbaraga umuryango wa Radio Maria kw’Isi ukoresha kugira ngo Radio Maria ikomeze gukora neza ubutumwa bwayo.

Muri ayo mahugurwa kandi, Padiri Livio FANZAGA, Umuyobozi wa Radio Maria y’Ubutariyani wanatanze ikiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga, yabwiye abahuguwe ko Radio Maria ari impano y’Umubyeyi Bikira Mariya ubwe, bityo abazikoramo bakaba bagomba kugira imigenzereze nk’iye.

Ati «  Mumenye ko nyiri iyi Radio dukorera ari umuntu waranzwe n’imyitwarire iboneye muri byose. Natwe rero tugomba kugenza nkawe, tukamufasha gukiza Isi ». yakomeje avuga ko Radio yMariya y’Ubutaliyani izakomeza kugira uruhare mu gutangiza izindi radio Maria hirya no hino muri Afurika, kuko kuri uyu mugabane hari abantu bakunda Bikiramariya cyane.

Ati «  Afurika niwo mugabane ugifite abakirisitu benshi kandi bafite ishyaka ryo gukunda Bikiramariya. Tuzakomeza kugira uruhare mu gutangiza izindi Radio Maria muri afurika, muri iyi myaka icumi iri imbere ».

Abahawe amahugurwa hamwe n’abakozi ba Radio Maria Rwanda

Abahuguwe kandi banabonye umwanya wo gusobanurirwa ku mabonekerwa yabereye i Kibeho ndetse banatemeberezwa ibice bimwe na bimwe bigize Ubutaka Butagatifu bwa Kibeho, mu birebana n’Amabonekerwa.

Banasuye Radio Maria Rwanda ku kicaro cyayo i Kibagabaga mu mujyi wa Kigali, basobanurirwa imikorere yayo ndetse  banirebera  uburyo bahura n’abakirisitu mu gikorwa cyo kuyitera inkunga muri Paruwasi ya Kimihurura. Mu gihe cy’Amahugurwa kandi, Radio Maria Rwanda yafashije mu gutambutsa gahunda zimwe na zimwe zanyanyujijwe kuri amwe mu ma radio yo muri Afurika.

 Kalinganire Erneste

WP Radio
WP Radio
OFFLINE LIVE