podcast des dons

Nouvelles

Abalayiki n’Abihayimana biyemeje gushyigikira Papa mu Iyogezabutumwa

25 octobre 2022

Mu birori byo Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa ku rwego rwa Kiliziya y’u Rwanda wabereye kuri Katederali ya Nyundo kuwa 23 Ukwakira 2022, Abalayiki n’abihaye Imana biyemeje gufatana urunana bagahuza imbaraga mu gushyigikira no gutera inkunga ibikorwa bya Papa by’Iyogezabutumwa.

Mu gitambo cya Misa, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, yabwiye abitabiriye ibyo birori ko kuba ibikorwa by’Iyogezabutumwa bikomoka ku balayiki  hamwe n’Abihayimana, ari ikimenyetso gikomeye cy’uko ubwo bumwe bw’izo nzego bukwiye guhora bugaragara mu bikorwa by’Iyogezabutumwa.

Yagize ati “Amateka y’ishingwa ry’Ibikorwa bya Papa, agaragaramo abalayiki hamwe n’abihayimana bitangiye uwo murimo. Ubwo bufatanye bwagombye gukomeza kuturanga no muri iki gihe kugirango natwe tuzasigire abandi uwo murage mwiza”.

Ifoto y’Urwibutso nyuma y’Ibirori byabereye kuri Paruwasi Katederali ya Nyundo

Padiri Emmanuel Gatera, Umuyobozi w’Iseminari Nkuru ya Nyakibanda watanze ubuhamya bw’ibyiza Kiliziya y’u Rwanda ikura ku nkunga ituruka kwa Papa, biturutse kw’Ituro abakilisitu batanga kw’Isi hose, rizwi nk’Ituro rya Papa, yagize ati.

“Nkatwe mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, inkunga ituruka i Roma kwa Papa, byibura ni icya kabiri cy’ibyo dukoresha byose mu kwita ku baseminari mu buzima bwa buri munsi. Uretse ibyo kandi banadufasha mu kubaka inyubako no mu bikoresho bindi bikenewe”. Yakomeje asaba ko Abihayimana bose bagomba kwifatanya n’imbaga y’abakilisitu mu gukusanya inkunga n’Ituro rya Papa.

Ku ruhande rw’Abalayiki, IZABAYO Emmanuel, Perezida w’Inama Nkuru ya Paruwasi Katederali ya Nyundo, akaba yarahamije ko ibyo babona nk’ubufasha buturuka ku ituro rya Papa, ubwabyo ari impamvu y’uko Umukirisitu wese akwiye kugira uruhare muri icyo gikorwa.

Ati “Iyo urebye muri Diyosezi yacu ya Nyundo honyine, ureba nk’amacumbi y’Abapadiri, Ababikira n’indi miryango y’Abihayimana byubatswe biturutse muri iryo turo, ugahita usanga natwe dukwiye gufasha Kiliziya gufasha abandi, kuko bigaragara ko inkunga duhabwa natwe ziba zaravuye ahandi batanga ituro ritubutse. Natwe rero, twiyemeje ko, nk’Abalayiki tutaziganda mu gushyigikira Kiliziya mw’Iyogezabutumwa”.

Radio Maria Rwanda yitabiriye ibyo birori inatambutsa Misa Ntagatifu

Padiri Leonida Ngomanziza, Umuyobozi w’Iibikorwa bya Papa mu Rwanda, ashimangira ko ibyo Kiliziya y’u Rwanda ibona ari byinshi kurenza inkunga iba yatanze. Urugero ni nk’aho mu mwaka wa 2021, u Rwanda rwatanze ituro ringana na miliyoni cumi n’icyenda, ariko rwo rugahabwa ubufasha bw’amafaranga arenga Miliyali.

Uyu munsi mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa wanahuriranye na za yubile z’Imiryango ine ya Kiliziya ishinzwe Iyogezabutumwa. Ibyo bikorwa ni:  Ibikorwa bya Papa bishinzwe kwamamaza

ukwemera, byatangijwe na Polina Mariya Jarico mu 1822; Ibikorwa bya Papa byitiriwe Petero Intumwa byashinzwe na Jeanne Bigard mu 1889, Ibikorwa bya Papa bishinzwe iyogezabutumwa ry’Abana, byatangijwe na Musenyeri Charles de Forbin-Janson mu 1843 n’Ihuriro ry’Ibikorwa bya Papa by’Iyogezabutumwa ryashinzwe na Paolo Manna mu 1916.

Ibyo bikorwa nkuko twagiye tubivuga, bikaba byaragiye byizihizwa mu ma Diyosezi atandukanye, bigasorezwa n’Umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa. Ibikorwa bya Papa mu Rwanda bikuriwe na Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe Iyogezabutumwa (OPM; Oeuvres Pontifical Missionnaires).

Kalinganire Erneste

WP Radio
WP Radio
OFFLINE LIVE