Kuwa Gatandatu tariki 21 Gicurasi 2022, Abakristu gatolika bagera kubihumbi birindwi (7000) bakoreye urugendo nyobokamana i Kibeho k’Ubutaka Butagatifu barangajwe imbere n’Umwepiskopi wabo Antoni Karidinali KAMBANDA.
Abakristu ba Arikidiyosezi ya Kigali bageze i Kibeho
Mu ijambo yagejeje kuri iyo mbaga, yavuze ko ari umwanya mwiza wo gushimira Imana yatumye babasha kugera i Kibeho, nyuma y’imyaka ibiri yari ishize batahakorera Urugendo Nyobokamana kubera Icyorezo cya Covid-19. Yavuze ko ari umwanya mwiza wo gutura Umubyeyi Bikira Mariya ingo z’abakristu kuko yazibaye hafi mu gihe cy’Icyorezo cya Covid-19 igihe kiliziya zari zikinze bituma zitazima. Karidinali kandi yavuze ko Umubyeyi Bikira Mariya yumva ibibazo by’umuryango kuko awitaho mu buryo bwihariye, bityo asaba abakristu kumutura ingo zifite ibibazo muri iki gihe cyane cyane izifitanye amakimbirane. Yasabye abakristu kwimika Umubyeyi Bikira Mariya mu ngo zabo bakamwiyambaza buri munsi kuko abagoboka kandi akababonera ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo.
Antoni Karidinali KAMBANDA Arikiyepiskopi wa Kigali
Antoni Karidinali KAMBANDA yavuze ko Arikidiyosezi ya Kigali ifitanye igihango gikomeye n’Umubyeyi Bikira Mariya kuko ifite amaparuwasi menshi yamwisunze bityo asaba abakristu gukomera kuri uwo Mubyeyi ndetse bakamuraga n’abato.
Asoza ubutumwa bwe, Karidinali KAMBANDA yasabye abakristu kwiyambaza Bikira Mariya mu rugendo rwa Sinodi barimo kugira ngo ruzabafashe kwivugurura mu bukristu.
AMAFOTO AGARAGAZA UKO URUZINDUKO RWAGENZE
MANIRAKIZA Manassé